Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuraperi Famous-Gets yasohoye amashusho y’indirimbo yitsa ku minsi 40 y’umujura-VIDEO

Umuraperi Famous-Gets yashyize hanze indirimbo yise Mirongo ine ’40’ igaragaza uburyo buri muntu ahahise he hagena ingaruka mbi cyangwa nziza ku hazaza ,yerekana uburyo muri iyi si abayituye bagira amayeri menshi bakoramo ubujura, gusa hagafatwa wa mujura wujuje iminsi mirongo ine.

Radjab Shyirambere Kevin ukoresha amazina ya Famous-Gets mu muziki, umwe mu baraperi batanga icyizere muri muzika nyarwanda.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kunenga abantu baciraho abandi iteka bakabatega imitego, igaruka ku buzima bw’umwana wakuriye mu buzima bushaririye, ni Hip Hop nyayo yitsa ku buzima bw’abashavuye bitandukanye n’indirimbo z’abaraperi zigezweho zitaka inkumi n’inzoga zihenze.

Famous-Gets yayikoranye n’umuhanzi ukizamuka witwa The Vibe, mw’ijwi ryiza ritanga impanuro, uyu The Vibe acyebura abibone na bamwe bavuga ngo “Iyapfuye nta w’utayiryaho.”

Hari aho Famous-Gets agira ati “Nari uruhinja nta burere nta n’umutabazi, bantegaga iminsi nkiri igisekera mwanzi, ku myaka 5 bamfataga nk’imbobo.”

Avuga ko yabonye aho intwari zivamo ibigwari kubera ubuzima, aka wa mugani ngo iminsi ikona ingwe.

Ati “Narohamye mu nyanja y’uburibwe n’uburozi,.. inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso, ibanga ry’ubuzima uri umururu uzaribaze so.”

Hari aho avuga ko n’ubwo ari umujura wo ku muhanda ari kimwe n’umukobwa urya amafaranga abagabo (umukuzi w’ibyinyo) ndetse n’unyereza imari yakagobotse rubanda.

Ati “Urwanjye muraruca izanyu ni ubutaha, yego nibye ariko siko namye.”

Yabwiye UMUSEKE ko yakoze iyi ndirimbo ashaka gucyebura abihenura ku wahuye n’ibibazo rimwe na rimwe bakamugira ruvumwa batitaye ku mibereho n’amateka ye.

Ati “Ubuzima tubamo burahindagurika, tega amatwi mugenzi wawe umenye intandaro y’imyitwarire ye, numutega amatwi uzamufasha mu buzima arimo kandi Imana izabiguhembera.”

Famous-Gets avuga ko mu rugendo rwo kwagura umuziki we akataje binyuze mu bihangano byiza kandi bitanga ubutumwa ku ngeri zose.

Nyuma y’indirimbo yise ’40’, ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP (Extended Play) igizwe n’indirimbo 5 yizera ko zizagera kure hashoboka.

Mu gushaka amaboko yo kumufasha muri uru rugendo yashinze iyitwa ‘Rapper Century Movement” ahuriyemo na The Vibe na T-Magnet.

Famous-Gets, amazina ye nyakuri ni Radjab Shyirambere Kevin, avuka mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo, ni umwe mu baraperi bo mu kiragano gishya utanga icyizere muri iyi njyana ku buryo ntashidikanywaho.

Famous-Gets yakoze indirimbo zirimo Nk’umutamenwa, Ikamba ry’amahwa , Intare isinziriye n’izindi.

Reba hano indirimbo ’40’ ya Famous-Gets ft The Vibe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI