Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Umukecuru yagizwe intere n’abagizi ba nabi

Mukantwari Felecite uri mu kigero cy’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye, yasanzwe mu nzu atuyemo yagizwe intere n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru avuga ko bi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, amakuru amaze kumenyakana inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zahageze kugira ngo zirebe intandaro yabyo.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mukecuru yari avuye aho asanzwe acuruza ubushera (ni ibinyobwa bidasembuye bikorwa mu masaka), ageze mu rugo nibwo yakubiswe ikintu mu mutwe n’umuntu utaramenyekana, amakuru amenyekana mu gitondo ko yakubiswe akagirwa intere.

Kugeza ubu uyu mukecuru nta kibazo kindi kizwi yari asanzwe afitanye n’umuntu bityo biteye urujijo muri uko gusagarirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Ngezahayo Geremie, yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu uyu mukecuru yihutanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mbuye kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse ko ubuzima bwe bumeze nabi.

Ati “Amakuru twayamenye ariko ntabwo birasobanuka neza, biracyari mu iperereza, ntiyatatse, nta n’umuntu ubizi niba yakubiswe, hagati aho haracyakorwa iperereza ngo tumenye ngo ese yakubiswe, uwamukubise ni nde?”

Yakomeje ati “Ubu tuvugana ari ku kigo nderabuzima cya Mbuye niho arembeye ariko biragaragara ko yazahaye.”

Kugeza ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI