Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Show Makerz yateguye igitaramo gikomeye kuri St Valentin

Ikigo cy’Abahinde kizobereye mu gutegura ibitaramo “Show makerz” cyateguye iserukiramuco ry’Iminsi ibiri “Wave Music  Valentine Fest  2022“ rigamije gususurutsa abantu by’umwihariko  abakundana.

Iri serukiramuco ryiswe “Wave Music Fest” ryitezweho gusendereza ibyishimo by’abakundana ku munsi wabo

Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzaba kuva tariki ya 12-13 Gashyantare 2022, ribere kuri Canal Olympia I Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa St Valentin.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuzahuriramo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan ,Davis D,Ish Kevin, Ririmba, Alyn Sano,Bushari, Kenny k-Shot ,Soldier Kid.
Muri iryo serukiramuco bazaba basusurutswa n’abamenyereye kuvanga imiziki(Dj’s) barimo DJ Ira , Dj Phil Peter na Ano Music .
Ni mu gihe ibyo birori bizayoborwa na MC Ange na Tino hamwe na Target Band bazafatanya gususurutsa abazabyitabira.
Kagara Issac uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko abazaryitabira bazanezerwa kandi ko  ikigamijwe ari ugushimisha abakundana.
Ati “Ikintu kibanze ni ukuza kwishima, kwishimana n’abahanzi bacu, abenshi bafite indirimbo nshya  bakunda bakwishimira,hari ukubyina, hari ibiribwa ni ukwishima .”
Yakomje ati “ Turi gukorana n’abantu basanzwe bamenyereye gutegura ibitaramo,twakwizeza abantu ko bazabona ibintu badasanzwe babona ahandi.”
“Imiryango itazatangira gufungura ku isaha ya saa cyend , umuntu wa mbere azagera ku rubyiniro hagati ya saa 5h-6h .Twakwizeza abantu ko amasaha tuzayubahiriza.”
Yavuze ko umutekano uzaba wizewe ku buryo ibintu byose bizaba biteguye neza.
Umwihariko muri iki gitaramo ni uko Couple zizaba zambaye neza kurusha izindi zizagenerwa ibihembo ndetse amatike bazagabanyirizwa.
Kwitabira iri serukiramuco bisaba kuba byibuze warakingiwe inkingo za COVID-19 ebyiri  kandi waripimishije  ibisubizo byerekana ko nta COVID-19 afite.
Kwinjira mu gitaramo cy’umunsi umwe ku muntu ni amafaranga 10.000frw mu gihe Couple ari 15000frw ahasanzwe .
VIP ni 20.000frw ku muntu na 25000frw Couples.Ni mu gihe kugura itike y’iminsi ibiri icya rimwe ari 35000frw ku muntu na 55 000frw Couples ahasanzwe .
Abagura amatike bakoresha ikoranabuhanga banyuze ku rubuga RgTickets.com
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

 

1 Comment

1 Comment

  1. masozera

    February 7, 2022 at 9:16 am

    Hali iminsi 2 ikomeye ku isi ibabaza Imana cyane yizihizwa na millions nyinshi z’abantu.Iyo minsi ni Saint Valentin na Noheli.Kuli iyo minsi,abantu baranywa cyane bagasinda kandi bagasambana.Usanga abantu aho gutinya Imana,ahubwo bashakisha ibintu bibashimisha bakora ibyo Imana yaturemye itubuza.Bameze nk’abo ku gihe cya Nowa.Ngo bararyaga,baranywaga (bagasinda),biberaga mu makwe,Nowa yababwiriza ntibumve kugeza igihe Umwuzure waje ukica millions nyinshi z’abantu bali batuye isi.Harokotse abantu 8 gusa batiberaga mu by’isi gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yongeye ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka (wegereje).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI