Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rwamagana: Aba DASSO 564 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Kuri uyu Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’Abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano bagera kuri 564 . Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 6 Ukuboza 2021 abera mu turere tw’Igihugu 16.

Hasojwe igice cya kabiri cy’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa y’ibanze y’abaDASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’Igihugu barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Dusengiyumva Samuel, ndetse n’abayobozu ba Poolisi y’gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Dusengiyumva Samuel, yasabye abasoje aya masomo gusigasira umutekano w’Igihugu, batanga serivisi nziza ku baturage.

Yabasabye kandi kurangwa n’ubufatanye hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage , kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bibazo bishobora kudindiza imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Ishuri rya Gishari, CP Niyonshuti Robert, yatangaje ko amasomo yahawe abarangije amahugurwa azabafasha gusohoza neza inshingano bagiyemo.

CP Niyonshuti, yashimye umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu byumweru icyenda bari bamaze bahugurwa, avuga ko yizera neza ko bazakora inshingano nshya bagiyemo.

Ati “Bagaragaje umurava n’ikinyabupfura n’ubushake, nkaba ntashidikanya ko bazasohoza neza inshingano.”

Yabasabye ko amasomo bahawe, yazababera umusemburo wo gukunda Igihugu birinda icyatesha agaciro urwego bakorera n’Igihugu muri rusange.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, ni igice cya kabiri cy’icyiciro cya Gatanu .

Hasojwe aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141. Aba bose uko ari 564 bakaba bahabwaga amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamubiri,gukoresha intwaro no gukoresha imbaraga,ubutabazi bw’ibanze n’amasomo abatoza imyitwarire myiza.

Inshingano z’Urwego rwa Dasso zirimo kurwanya Ibiza ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano.

Umunyamabanga Uhoraho, Dusengiyumva Samuel wasoje aya mahugurwa yabasabye gushyira imbaraga mu gusigasira umutekano binyuze mu gutanga serivise nziza mu baturage

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. FeyBaby

    February 5, 2022 at 12:34 pm

    Safari arabareba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI