Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Uwakuwe mu nzu aratabaza avuga ko aho anyagirirwa hanze ari guterwa ubwoba n’ubuyobozi

Uwanyirigira Agnes w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ibyumweru bigiye kuba bibiri asohowe mu nzu n’umuhesha w’inkiko nyumay’ icyemezo cy’urukiko ku rubanza rw’imitungo y’umuryango aburana n’abana abereye Nyinawabo, gusa kuri ubu ahangayikishijwe n’abarimo Polisi n’irondo ry’umwuga bakomeje kuza kumutera ubwoba ngo akure ibintu aho binyagirirwa ku muhanda.

Uwanyirigira Agnes nyuma yo gusohorwa mu nzu, ahangayikishijwe n’abakomeje kuza kumutera ubwoba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mukecuru yagenderewe n’irondo ry’umwuga ry’Umurenge wa Gitega, aba bakaba bari baje bakurikira Abapolisi baje inshuro ebyiri kuri uyu wa Gatanu harimo n’abaje ahagana saa cyenda z’amanywa bari kumwe nabo kwikorera  ibintu by’uyu mukecuru.

Mu kumenya byimbitse iki kibazo, UMUSEKE wageze aho uyu mukecuru arara hanze maze uhurirana n’uwabwiye uyu mukecuru ko yitwa Sibomana Richard ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega, wavugaga ko aje kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi nyuma y’uko abandi bayobozi bamubwiye ko aroga.

Gusa ariko biza kurangira nawe asa nk’umushyiraho igitutu , uyu mugabo yaje guhindura imvugo. Gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwabwiye UMUSEKE ko Sibomana Richard atari umukozi w’uyu murenge.

Uwanyirigira Agnes aganira n’UMUSEKE, yavuze ko atewe agahinda no kubona ubuyobozi ntacyo bukora ku kibazo cye ngo areke kunyagiriwa hanze ahubwo bakitwikira ijoro baza kumutera ubwoba harimo n’Abapolisi baje bagatera ubwoba abana be adahari.

Yagize ati “Ibyumweru bigiye kuba bibiri nyagirirwa aha. Nta muyobozi wigeze ungeraho ngo ampumurize ahubwo baraza bakentera ubwoba harimo n’Abapolisi baje ejo inshuro ebyiri, nahavuye nka saa tatu ubwo nkigenda nibwo bahise baza, mu kugaruka nimugoroba nabwo nsanga havuye abandi baje bitwaje n’abikorera ibintu, mu rukerera nka saa cyenda hafi saa kumi z’igitondo, imodoka y’Umurenge yaje yuzuye abanyerondo ngo baje kwikorera ibintu byanjye babijyane aho bankodeshereje.”

“Iyo nzu sinzi aho iherereye, nta muntu waje ati dore twagushakiye aho kuba. Ubu havuye umuntu ngo witwa Sibomana Richard ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega nawe mweretse ikibazo cyanjye ariwe uje ambwira ko ngo bashaka ko nava ku muhanda nkajya aho bankodeshereje.”

Uwiringiyimana Agnes avuga ko atigeze yigomeka ku cyemezo cy’urukiko, icyo akeneye n’ukurenganurwa akagumishwa mu nzu ye harimo n’inkurarwobo yahawe musaza we.

Akavuga ko nubwo uwo wavugaga ko avuye ku Murenge yamubajije kumwereka aho iyo nzu iherereye ariko bakanga kuhamubwira ngo urufunguzo rumaze iminsi rubitswe na Mudugudu.

Mu kumenya byinshi kubivugwa n’uyu mukecuru ko hari abarimo Abapolisi n’irondo baje kumutera ubwoba, UMUSEKE wegereye abaturanyi be maze bawuhamiriza ko aba Bapolisi baje kumanywa y’ihangu ndetse n’iri rondo ryahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Umwe muri bo yagize ati “Twagiye kumva twumva umwana we avugije induru, turabyuka n’abatuye hano dusanga abanyerondo barimo bakurubana ibintu babishora epfo, maze abaturage tuvuza induru turakomera nibwo kubita bariruka basanga imodoka aho bari bayisize haruguru mu ikorosi. Mudugudu yatubwiye ko bagenzwaga no gutwara ibintu by’uyu mukecuru bakabijyana mu nzu bamukodeshereje.”

Yakomeje akomoza ku Bapolisi baje kwimura ibintu by’uyu mukecuru, ati “Haje umudamu w’Umupolisi ari nawe wari uhagarariye abasenyaga basohora ibintu mu nzu, sinahegereye gusa yari kumwe n’undi wari ufite amanyenyeri menshi. Twahagaze hano iwacu nyuma yo kuvugana nabi n’umwana barikubuye baragenda, tubajije umwana atubwira ko bababwiraga ngo bahakure ibintu. Saa cyenda nibwo haje abandi bayobowe ngo n’uwitwa Kabera Eric yitwaje abakarani ariko nawe nyuma yo kutumvikana n’umwana w’umukecuru yasubiyeyo ariko n’ijoro nibwo twatunguwe n’induru itewe n’abanyerondo.”

Abanyerondo bitwikiriye ijoro baza gutwara ibintu aho bimaze ibyumweru bibiri binyagirirwa

Nubwo uyu mukecuru avuga ko nta muyobozi wamwengereye ngo amubwire iby’inzu yakodesherejwe ngo areke kunyagirirwa hanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye UMUSEKE ko bamwegereye bakamubwira ko bamukodeshereje inzu ariko akinangira akanga kumva.

Ati “Iby’abaza kumutera ubwoba ntabyo tuzi, ariko twe turimo tumugira inama ko atagakwiye kunyagirirwa hanze, ni umunyarwanda ntabwo twifuza gutakaza umuntu kuko turi mu bihe by’imvura atazavaho atwarwa n’umuvu. Inzu twarayikodesheje irahari igisigaye nuko we afata icyemezo akayijyamo, twaramwegereye araganirizwa inshuro nyinshi ariko aracyatsimbaraye ko aho ari ariwe kandi siwe.”

Mugambira Etienne, akomeza avuga ko ntawigeze aza kumutera ubwoba, agahakana ko Sibomana Richard atari umukozi w’Umurenge wa Gitega ushinzwe imiyoborere myiza nk’uko uyu mugabo yari yabwiye uyu mukecuru.

Yagize ati “Sibomana Richard si umukozi w’Umurenge wa Gitega. Irondo ry’umwuga rikora amasaha yose kandi rigomba kubungabunga umutekano, umubyeyi ari mu muhanda rero abanyerondo baba bahagendagenda bashobora kuba bababonye bakagirango baje kugira icyo bababwira. Icyo tumubwira nuko yava hariya.”

Ikibazo cy’uyu mukecuru kikaba cyarafashe indi ntera ubwo ku wa  24 Mutarama 2022 umuhesha w’inkiko yamusohoraga mu nzu ku ngufu, ubuyobozi bukavuga ko byakozwe nyuma y’uko Uwanyirigira Agnes yanze kubaha ibyemezo by’urukiko.

Icyemezo cy’urukiko UMUSEKE weretswe, kivuga ko umutungo uri muri parcelle numero 46 na 162 wa Rwankesha ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 30 Frw, bine bya gatatu byahawe Sebera Jean Paul, Sebera Victor, Sebera Marie Paul na Sebera Herve Benoit bakabihabwa mu rwego rw’umwana wa Rwankesha witwa Uwanyirigira Suzanne.

Ni mu gihe urukiko rwari rwemeje ko Munyabugingo Isaac na mushiki we Uwanyirigira Agnes  bahabwa kimwe cya gatanu kingana na miliyoni zirenga eshanu ariko 1/5 habariwemo inzu y’itegura Munyabugingo Isaac yahawe nk’inkuracyobo.

Gusa uyu mukecuru bashatse kumuha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu nk’uko urukiko rwari rwahaye agaciro kimwe cya gatanu cya Uwanyirigira na Munyabugingo. Ibintu umukecuru adakozwa kuko urukiko rutanzuye ko ahabwa amafaranga ahubwo rwategetseko ahabwa kimwe cya gatanu cy’umutungo.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko n’aya mafaranga yayahawe, we avuga ko ntayo yigeze ahabwa kuko ubwe yabyemereye imbere y’urukiko ko atayafata nyuma yo kwanga gutanga konti ashyirwaho.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyarugenge-icyumweru-kirihiritse-uwakuwe-mu-nzu-anyagirirwa-hanze-ubuyobozi-buti-ni-ubushake-bwe.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Fey Baby

    February 6, 2022 at 7:41 pm

    Ubundi se uretse kutagira kivurira, ubu iyi nkuru utumva aho ukuri kwayo guhagaze ni nde? Niba 1/5 yahawe kirimo n’inzu,akabona akeneye aho kuba,ibyo guhabwa ingurane yashoboraga kubyemera cyangwa akabyanga kandi byari ubwumvikane bwe na bene wabo. Ubuyobozi mubizamo mute? Aho bigeze namwe murarambiranye. Hanyuma mwabona mumaze gutamazwa n’amanyanga yanyu, mugatangira kwiyoberanya ngo bagire ngo mumufitiye impuhwe.

    Ngaho mutwereke icyemezo cy’urukiko kivuga ko umugabane we uvunjwemo amafaranga.

    Muragayitse ndetse cyane abakabaye mureberera rubanda rugufi,akaba ari mwe mubandagaje.

  2. Kiyaga

    February 7, 2022 at 12:35 pm

    Uyuse nawe buriya arikwisonga kweli?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI