Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yavuze ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi atakiri ku isi nyuma yo kugabwaho igitero n’ingabo zidasanzwe za America aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.
Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye muri Syria mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, aho yazize igisasu yiturikirijeho kikamuhitana n’abo mu muryango we.
Perezida Biden atangaza urupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yagize ati “Twakuye mu nzira ikihebe ruharwa cyari giteye ubwoba Isi. Mu nyuma yakoze igikorwa cy’ubugwari ubwo yiturikirizagaho igisasu we n’abagize umuryango we.”
Bamwe mu bantu ba mbere bageze aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye bavuze ko bahasanze imirambo y’abantu 13 nyuma y’igitero cyari cyagabwe aha hantu.
Ibikorwa by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikaba byari bigambiriye inyubako ebyiri intasi zakekaga ko ariho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari. Ni inyubako ziri mu mujyi wa Atmeh mu Majyaruguru y’intara Idlib hafi n’umupaka wa Turukiya.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itangaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe itangiye ibikorwa byo guhiga bukware uyu muyobozi wa Islamic State.
Amakuru yatanzwe n’abatuye hafi y’inyubako Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yabagamo ni uko ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamugabyeho igitero zifashishije indege za gisirikare, ariko nyuma y’urusaku rw’imbunda rwamaze amasaha abiri kajugujugu zahise zigenda.
Amerika yavuze ko umuryango wabaga mu nzu yo hasi wabanje guhungishirizwa ahantu hatekanye.
Mu nzu yo hejuru aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari ari ngo yiturikirijeho igisasu kiramuhitana we n’abana be batatu.
Igitero cyagabwe bitegetswe na Perezida Joe Biden ndetse cyabaye akurikirana amakuru ku yandi mu buryo bwa video ari mu Biro bye Wite House.
Ivomo: BBC
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
rutonesha
February 4, 2022 at 9:08 am
Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.
gahirima
February 4, 2022 at 10:53 am
Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca .Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Mu gihe Yesu yabujije abakristu nyakuli kurwana,ahubwo abasaba gukunda abanzi babo.Ibi bituma wumva neza hagati ya Yezu na Muhamadi uwari Intumwa y’Imana nyakuli.