Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Tanzania: Abangavu batewe inda imburagihe babujijwe kuzana abana mu ishuri

Minisitiri w’Uburezi muri Tanzania Prof Adolf Faustine Mkenda yavuze ko abangavu batewe inda imburagihe batemerewe kuzana abana babo mu ishuri n’ubwo bemerewe kwiga kimwe n’abandi kuko byabangamira abandi banyeshuri.

Tanzania abangavu batewe inda babujijwe kuzana impinja mu ishuri

Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu gace ka Mbeya hagaragaye umwangavu w’imyaka 19 witwa Esnath Gideon yemerewe kwinjirana mu ishuri uruhinja rwe rw’amezi ane.

Prof Mkenda yavuze ko nubwo Guverinoma ya Tanzania yakomoreye abangavu babyaye gukomeza amasomo yabo, bidasobanuye ko bagomba kuzana impinja mu ishuri.

Esnath Gideon, uwangavu w’imyaka 19 wo mu gace ka Mbeya yafotowe n’umunyamakuru wa BBC ubwo yari mu ishuri ariko anafite umwana mu ishuri, abajijwe avuga ko ntakundi yari kubigenza kubera ko ntamuntu yabona wita ku mwana we w’amezi ane gusa.

Gusa akavuga ko nyuma yo guterwa inda ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yumvise ubuzima bumurangiriyeho ku buryo atatekerezaga ko yabona amahirwe yo kongera kwiga nk’abandi.

Mu kugira icyo avuga kuri ibi, Minisitiri w’Uburezi muri Tanzania, Prof Mkenda Adolf yavuze ko kuzana umwana mu ishuri byabangamira bagenzi be bigana.

Abangavu babyaye igihe kitageze muri Tanzania ntabwo bari bemerewe gukomeza amasomo yabo nk’uko nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli yari yabitegetse, gusa iki cyemezo cyaje guhindurwa nabo bemererwa kugaruka ku ishuri bagakomeza amasomo yabo, ni icyemezo cyo kubemerera kwiga cyafashwe na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Nubwo bimeze gutya ariko Guverinoma ya Tanzania ikaba ifite umukoro wo gushakira igisubizo abangavu babyaye ariko badafite abo basigira abana babo ngo nabo bakomeze amasomo yabo.

Mu bana b’abakobwa bagera ku 1,500 batewe inda imburagihe, abagera kuri 240 nibo bamaze kubasha kugaruka kwiga muri Tanzania, gusa inzego z’uburezi ziri gukora ibishoboka ngo abangavu batewe inda babashe kugaruka kwiga.

Kwemererwa kugaruka kwiga nk’abandi n’ibintu byashimishije benshi barimo ababyeyi b’aba bangavu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. kazimbaya

    February 5, 2022 at 10:17 am

    Biratangaje kubona Umwana w’umukobwa ari kumwe n’umwana we mu ishuli.Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI