Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Mayor Kayitare yagaragaje imishinga minini bifuza gushyira mu bikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko bashishikajwe no kubaka  ibikorwa remezo bizatuma iterambere ryihuta.

Umuhanda wa Kaburimbo Cyakabiri, Kiyumba uzabahuza n’Intara y’Amajyaruguru n’ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza nibyo biteganywa gukorwa.

Bimwe mu bikorwa remezo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yagarutseho, birimo umuhanda wa kaburimbo uzaca hafi y’ishuri rya Sainte Marie Reine mu Kibirigi, ukanyura i Gahogo muri Nyarucyamu I ukagera kuri Sitasiyo ya GEMECA.

Kayitare yavuze ko uyu muhanda uzatwara miliyari 5Frw arenga.

Yagize ati: ”Twatangiye guha abaturage ingurane y’imitungo yabo, imirimo iratangira muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali ya 2022  kuko amafaranga arahari.”

Yavuze kandi ko hari umuhanda wa kaburimbo uri ku rwego rw’igihugu uzaca mu Cyakabiri werekeza i Kiyumba ugahuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Amajyaruguru, uzubakwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ikigo RTDA, ndetse ngo hazubakwa ikiraro cya Takwe kiri munsi y’Umurenge wa Cyeza cyangijwe n’ibiza umwaka ushize wa 2021.

Mu cyanya cy’inganda, Akarere katangiye kwishyura abaturage amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo itimukanwa.

Mu yindi mishinga minini berekejeho umutima ni ugutunganya icyanya cy’inganda no kureshya abashoramari kubaka uruganda rutunganya  sima, uruganda ruzakora amakaro, uruganda rutunganya amasafuriya n’urukora imyenda.

Kayitare akavuga ko  mbere y’uko izi nganda zitangira babanje gushaka aho amafaranga y’ingurane azishyurwa abaturage bahafite imitungo azava.

Ati: ”Dufite hegitari 67 zigomba kubakwamo inganda n’agakiriro kuri ubu katangiye gukoreramo  kakaba kihariye  hegitari 4 muri izi.”

Uyu Muyobozi yavuze ko ibikorwa remezo bigomba kubakwa muri iki cyanya cy’inganda bikiri hasi ugereranyije n’ibiteganywa kubakwamo.

Cyakora avuga ko hari ubushake bw’inzego z’igihugu zitandukanye zifuza ko abashoramari batangira imirimo mu gihe kitari kirekire.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Akarere ka Muhanga, asaba Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’ubw’Akarere ko imirimo yo kubaka Hoteli na Stade  mpuzamahanga mu Murenge wa Shyogwe byihutishwa bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

Mu nganda 4 zigiye kubakwa, urutunganya amasafuriya rwatangiye gukora.

Mu cyanya cy’inganda, Akarere katangiye kwishyura abaturage amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo itimukanwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

3 Comments

3 Comments

  1. Thanks

    February 4, 2022 at 5:09 pm

    Azirikane no guteza imbere ubuhinzi mu misozi ya Ndiza IBE ikigega cy’akarere muri Rongi Hera ibirayi ,ingano higwe uko hakorwa ukuvomera mu misozi mu gihe cy’izuba bahinge bahaze akarere kuko imigezi yo irahari ihagije Hera ingano,ibirayi,ibigori ….

    • Germain NYANDWI

      February 4, 2022 at 8:41 pm

      Ntibarebe mu mumurenge wa Nyamabuye na shyogwe gusa. Umurenge wa muhanga nawo washyizwe mu mugi ukwiye kwitabwaho imihanda yo muri quartier nayo igatunganywa kuko ntikiri nyabagendwa kubera amazi y’imvura irimo kuyangiza. Ese kuki atavuze kugishushanyo mbonera aho kigeze gishyirwa mu bikorwa? Hari uduce batemerera abantu kubaka. Urugero mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Remera; umurenge wa Nyamabuye? Ese muzatanga uburenganzira ryari ngo abantu bubake? iterambere nirigendere hamwe mu ngeri zose.

    • SEBAHINZI

      February 4, 2022 at 10:09 pm

      Ni byo rwose, ku NDIZA ibirayi n’ingano ndetse n’amashaza, ni byongere bihingwe. Cyane ko noneho hari n’imihanda myiza. BURINGA -NDIZA. None na kaburimbo igiye GUKORWA. Yewe , abapfuye barihuse koko!!!!

      BIHERUKA GUHINGWA KU BWA PAG na CSC /UGAMA igifasha amashyirahamwe yaho. NDIZA yahazaga GITRAMA ku BIRAYI .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI