Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ibihano byafatiwe KNC byo gucibwa Frw 150,000 no gusiba imikino 6 BYAGUMYEHO

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare, 2022 mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles, ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo ndetse n’Ikemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi United.

KNC avuga ko Ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye Malaria (Archives)

Komisiyo y’Ubujurire yasanze kuba KAKOOZA NKURIZA Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ari we wajuriye bigaragaza ko nta nyungu abona agifite ku kuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n’ihazabu ry’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

Ubujurire bwa Etincelles FC, Komisiyo y’Ubujurire ivuga ko nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n’ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021, yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano.

Yanzuye ko aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo, yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.

Ku birebana n’ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y’Imyitwarire ibigumishaho.

MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel, Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku wa 24/11/2022 kafashe icyemezo ku kibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi United yamusinyishije mu buryo butemewe n’amategeko kuko amasezerano ye yari atararangira, ako Kanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire.

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba, bityo yemeza ko ikemezo cy’Akanama Nkemuramakimbirane kigumyeho.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/knc-yariye-karungu-yikomye-ferwafa-ngo-yibwe-nabasifuzi-ati-ikipe-yacu-ivuye-muri-shampiyona.html?fbclid=IwAR3DlmtzKt1Y8pg9ifx4PnCfSavugSlLwZp_1F4oTXnChFnMOesMYO4ofv8

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. rukabu

    February 4, 2022 at 11:13 pm

    KNC nave mu buyobozi bwa gasogi kuko nta cash afite ariho ariyenza ,muzi ibibazo yagiranye na coach kassa mbungu, coach guy bokassa na gurishe team mu bacyire nkuko Augustin président wa ASEk yayigurishije na haji ikaba gorilla.murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI