Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Abiga muri Mukarange TVET bahangayikishijwe no kutagira amacumbi mu kigo

Abanyeshuri basaga 208 biga muri Mukarange TVET School bahangayikishijwe no kuba iri shuri ridafite amacumbi yo kubamo bakaba bafite imbogamizi zo kutizera umutekano wabo, bamwe mu bakobwa bahiga bavuga ko bahura n’ibishuko by’abagabo bashobora kubatera inda n’ikibazo cy’abaturage babishyuza amafaranga y’ubukode y’umurengera.

Abanyeshuri bo muri Mukarange TVET School basaba ko bakubakirwa amacumbi yo kubamo kuko aho bakodesha mu giturage hahenze kandi bahahurira n’ibishuko

Mukarange TVET School ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, ryubatswe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’abaturage binyuze muri gahunda ya NST1.

Iri shuri yatangiye kwigisha ku itariki ya 18 Ukwakira 2021 rikaba rifite abanyeshuri 208 barimo abakobwa
n’abahungu bitabiriye kwiga imyuga y’ubwubatsi no gukora amashanyarazi.

Abiga muri iri shuri baturuka mu Mirenge ya Mukarange,Kaniga, Shangasha, Bwisigye, Rwamiko na Manyagiro yo mu Karere ka Gicumbi, hari n’abahiga baturuka mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Karangazi na Musheri ,ndetse n’abaturuka mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya Ngoma na Cyungo.

Abiga muri iri shuri babwiye UMUSEKE ko babangamiwe no kwiga bacumbitse hanze, basaba ko bakubakirwa amacumbi kuko gucumbika mu mazu yegereye ikigo bihenze.

Uyu yagize ati “Abaturage amafaranga y’ubukode bayahindagura uko bashaka, biratuvuna cyane ntitubona uko dusubiramo amasomo, hari nk’ubwo ucumbika mu rugo rutagira amazi kuyabona bikaba ikibazo.”

Uyu we avuga ko nk’abakobwa bakiri bato kwicumbikira bibagora, avuga ko hari ubwo bahura n’ibishuko by’abagabo bashaka kubagusha mu mutego w’ubusambanyi.

Ati “Ugasanga umugabo agufatiranye no kutiga uba mu kigo akaba yagutera inda, bashake uko bubaka amacumbi y’ikigo.”

Usibye ikibazo cy’amacumbi y’abanyeshuri, ubuyobozi bw’ikigo busaba ko hakongerwa amacumbi y’abarimu kuko ahari adahagije.

Uhagarariye ubuyobozi bw’ishuri rya Mukarange TVET School, Habimana Worker James avuga ko bifuza ko Ikigo cyakwagurwa kikagera ku rwego rw’ibigo by’amashuri aho abana biga bacumbika.

Ati “Hari abanyeshuri biga bicumbikira baturuka hanze y’Akarere ka Gicumbi, turifuza kubona amacumbi bakiga baba mu kigo, uretse ko twifuza ko hakongerwa n’amacumbi y’abarimu kuko ahari adahagije.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga iri shuri kuwa 03 Gashyantare 2022 yavuze ko imbogamizi iri shuri rifite zigiye gukurikiranwa.

Yagize ati ”Twaje gusura ibikorwa byagiye bikorwa birimo kubaka amashuri abanza n’ayisumbuye, harimo na za TVET Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage, zifasha abaturage kugira ngo rwa rubyiruko rwacikishaga amashuri ntibabone aho bajya baze kwiga imyuga igamije kwihangira imirimo, ndetse no kujya ku isoko ry’umurimo, ibibazo bihari turabikurikirana.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mashuri yaje gufasha abari baragiye mu mirimo mibi y’uburembetsi aho batundaga ibiyobyabwenge na magendu, kugira ngo babone aho bigira imyuga bibafashe kubona akazi.

Usibye ikibazo cy’amacumbi abangamiye abanyeshuri bahiga, ngo banafite imbogamizi zo kutagira umuriro w’amashanyarazi ahagije, nta Gikoni ndetse n’uburiro bafite kugira ngo bibafashe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, n’ ikibazo cy’abarimu badahagije kuko nabo babohereza batemera kuhaza.

Minisitiri Gatabazi yababwiye ko ibibazo byose bagaragaje bigiye gushakirwa ibisubizo kugira ngo bige batekanye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI