Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Dr Nsanzimana Sabin yagizwe umuyobozi w’iBitaro bya CHUB

Dr Nsanzimana Sabin wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ariko akaza gukurwa kuri uwo mwanya , yagizwe umuyobozi w’iBitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe umuyobozi w’ibitaro bya CHUB

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard, byatangaje ko hashingiwe ku itegeko nshinga ryo muri 2003, ryaje kuvugururwa 2015, mu ngingo yaryo ya 112, kuri uyu wa Kane, tariki ya 03 Gashyantare 2022, Dr Nsanzimana Sabin yagizwe umuyobozi w’IBitaro bya CHUB.

Iri tangazo risoza rimwifuriza imirimo myiza no kuzuza neza inshingano.

Dr Nsanzimana Sabin yayoboye RBC kuva muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Jeannine.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’ubuvuzi rusange UGHE, ndetse no muri Kaminuza y’uRwanda.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’uRwanda ndetse n’iy’Ikirenga yakuye muri Basel mu Busuwisi.

Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanya hagati ya Dr Sabin Nsanzimana na Prof Mambo Claude Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.

Dr Sabin Nsanzimana Yari umaze minsi ahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI