Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AFCON2021: Misiri yasanze Senegal ku mukino wa nyuma ihigitse Cameroun kuri penaliti

Ikipe y’igihugu ya Misiri yaraye igize ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika CAN 2021 itsinze ikipe ya Cameroun kuri penaliti eshatu kuri imwe ( 3-1) nyuma yo gukina iminota 120 nta kipe irebye mu izamu.

Misiri yageze kuri finali itsinze Cameroun kuri penaliti

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro nibwo Misiri yacakiranaga na Cameroun mu mukino wa kimwe cya kabiri (1/2) w’igikombe cya Afurika bishakamo uzahura na Senegal kuri finali.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ari nako buri kipe ishakisha igitego, gusa igice cya mbere kirangira amakipe yose ntayirabasha kureba mu izamu, gusa Cameroun yari ifite amanota 56% kuri 44% ya Misiri.

Ibi niko byanagenze mu gice cya kabiri kuko amakipe yose wabonaga ko ntayirusha indi ku buryo bugaragara.

Iminota 90 y’umukino yarangiye bitarisobanura maze hitabazwa iminota 30 y’inyongera (Extra time) ariko nabyo biba iby’ubusa kuko byasabye ko haterwa penaliti.

Maze Cameroun itombora ko ariyo ibanzagutera penaliti, Vincent Aboubakari yatangiye yinjiza penaliti ya mbere ya Cameroun ari nako Zizo wa Misiri nawe ayinjiza. Gusa penaliti ya kabiri ya Cameroun Moukoudi yaje kuba ananirwa kuyinjiza ariko Mohamed Abdelmone wa Misiri yinjiza iya kabir.

Cameroun byaje kuba bibi kuko peaniliti ya gatatu Siliki yaje kuba nayo ananirwa kuyishyira mu izamu Misiri iba ibonye amahirwe kuko Lasheen Mohamed yinjizaga penaliti ya gatatu. N’Jie wa Cameoun aba ahaye amahirwe Misiri ngo ijye ku mukino wa nyuma ubwo nawe yananirwaga kwinjiza penaliti ya kane.

Ibi byatumye Misiri yari irangajwe imbere na Mohamed Sarah wa Liverpool igera ku mukino wa nyuma aho izacakirana na Senegal ya Sadio Mane bakinana muri Liverpool.

Senegal ikaba yarageze ku mukino wa nyuma isezereye Burkina Faso ku bitego bitatu kuri kimwe 3-1. Ni ibitego bya Amadu Diallo, Idrissa Guana Gueye na Sadio Mane, igitego rukumbi cya Burkina Faso kibaba icya Toure.

Nyuma y’uko Misiri na Senegal zigeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, zikazaba zitana mu mitwe ku Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, abantu bakaba bahanze amaso aya makipe arimo Senegal yatsindiwe kuri Finali iheruka.

Umukino wa nyuma wa CAN 2021ukaba uzabera kuri sitade ya Olembe ku saa tatu z’ijoro (9:00 pm).

Abakinnyi ba Cameroun byabagoye kwakira ko basezerewe

Mohamed Salah ubwo yishimiraga kugera ku mukino wa nyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI