Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Umunyamakuru w’Umurusiya yabwiye UMUSEKE icyo Uburusiya bupfa na America muri Ukraine

UMUSEKE ugenda ukurikiranira hafi ibibera mu gihugu cya Ukraine ibihugu by’Iburayi na America ubu bikaba byiteguye kuba byatabara, Umunyamakuru Mpuzamahanga uhagarariye kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Burusiya, kitwa Komsomolskaya Pravda, Edvard Chesnokov  mu kiganiro twagiranye avuga ko igihugu cye “kiteguye urugamba” ariko bitandukanye no “gutangiza intambara” nk’uko Abanyaburayi babivuga.

Ukraine ivuga ko yiteguye guhangana mu buryo bwose n’igitero cyava mu Burusiya

Twaganiriye ku muzi w’ikibazo kiri hagi y’Uburusiya na Ukraine, igihugu cyahoze mu bigize URSS (Leta y’Aba-Soviete) ariko ubu kikaba kiri gushaka kuba mu Muryango wa NATO ndetse no mu Bumwe bw’Uburayi (EU). Twanamubajije umwuka w’intambara uvugwa niba koko iyo ntambara hagati y’Uburusiya na America ishoboka.

 

INTERVIEW ngiyi yose…. twaganiriye na Edvard Chesnokov, ni Umunyamakuru Mpuzamahanga uhagarariye ikinyamakuru kinini gikorera mu Burusiya kitwa Komsomolskaya Pravda.

UMUSEKE: Watubwira ikibazo kiri hagati ya America n’Uburusiya?

 Edvard Chesnokov:

Tekereza gihugu kirimo abantu bavuga Ikinyarwanda ubutegetsi bufashwe n’abantu b’abahezanguni. Nyuma bagakoresha itegeko bavuga ko Ururimi rw’Ikinyarwanda rutemewe, ndetse bagatangira gukorera urugoma abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu. Kandi ibihugu by’I Burayi bikabirebera gutyo gusa ntibigire icyo bikora. Ibyo bintu ntabwo watekereza ko bibangamiye inyungu ku gihugu cyawe?

Kuri iyo mpamvu, Uburusiya ntabwo bwarebera mu gihe muri Ukraine ubutegetsi bw’abahezanguni (Nationalists) bakora ibikorwa bihutaza abaturage ba nyamuke bahatuye bafite inkomoko mu Burusiya kandi bakaba bahamaze imyaka amagana n’amagana.

Ubu amategeko ariho muri Ukraine abantu bafite inkomoko mu Burusiya ntibemerewe kwiga mu rurimi rw’Ikirusiya, ntibemerewe kuvuga ururimi rw’Ikirusiya mu nzego za Leta no mu zindi serivise, gusohora ibinyamakuru byanditswe mu Kirusiya birabujijwe.

Ntabwo ari abaturage bafite inkomoko mu Burusiya bagirwaho ingaruka n’ubutegetsi bw’abahezanguni buriho muri Ukraine gusa. Hashize umwaka umunyeshri ukomoka muri Nigeria, Olan Shon wize muri Ukraine yanditse inyandiko anenga politiki ibuza ururimi rw’Ikirusiya muri Ukraine. Ako kanya uyu munyeshuri yavugirijwe induru, aterwa ubwoba ko bazamwica asabwa kwandika indi nyandiko asaba imbabazi. Mu gihugu kigendera ku mahame ya Demokarasi ikintu nk’icyo nticyabaho.

UMUSEKE: Uburusiya bwiteguye intambara?

Edvard Chesnokov:

Kugeza ubu Uburusiya bwakomeje guhagarara mu murongo wo gukemura ikibazo cya Ukraine mu nzira y’amahoro. Umuntu ugoranye ni Abanyaburayi (The West), ntibakoresha ububasha bafite kuri Ukraine ngo ikore impinduka zishingiye ku mahame ya Demokarasi. Abanyaburayi babishaka bashyize imbere uruhande rushyigikiye intambara mu gukemura iki kibazo, kandi ni byo bibi kurushaho.

UMUSEKE: None se wavuga ko Uburusiya butiteguye kurwana?

Edvard Chesnokov:

Hari itandukaniro hagati yo “kuba witeguye urugamba”, no “gutangiza urugamba”. Umwaka ushize twabonye umwuka mubi w’intambara ndetse no kongera abasirikare ku rubibi rw’Uburusiya na Ukraine. Kandi icyo gihe nta kintu cyabaye (nta ntambara yabaye). Ntekereza ko kugeza ubu inzego z’Uburusiya zitarafata umwanzuro w’uko habaho imbaraga za gisirikare cyangwa niba zidakenewe gukoreshwa.

UMUSEKE: Abanyaburayi baravuga ko Uburusiya bwiteguye intambara

Edvard Chesnokov:

Ibyo ngibyo Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yahakanye ibyo birego.

Edvard Chesnokov, Umwanditsi Mukuru wungirije mu Kinyamakuru, Komsomolskaya Pravda

 

Ibindi bivugwa ku muzi w’ikibazo:

*Kuva Ukraine yakwigenga mu 1991 ku Burusiya n’ubu Vladimir Putin ahabona nk’ahantu igihugu cye kigomba kugira ijambo.
*Uburusiya bwafashe agace ka Crimea kuva muri 2014 bukoresheje imbaraga za gisirikare, kuva ubwo Ukraine yongereye imbaraga z’ubwirinzi
*NATO igizwe n’ibihugu by’Uburayi na America ubu icuditse cyane na Ukraine, ibyo bituma Uburusiya bwikanga ko Ukraine igiye mu banyamuryango ba NATO ishobora kuba ibirindiro byayo America ikahashyira intwaro n’ikoranabuhanga ryayorohera gutata Burusiya.
*Kuba Ukraine yajya muri NATO byayorohera kujya mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

 

AMAKURU AGEZWEHO KURI IKI KIBAZO

Ingabo ziri mu Muryango uhuza ibihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantica (NATO) zatangaje ko u Burusiya bukomeje kwitegura intambara ku buryo bugaragara kuko abasirikare babwo bihumbi 30 ubu bari mu gihugu cya Belarus kiri mu Majyaruguru ya Ukraine.

Imyitozo y’ingabo z’Uburusiya na Belarus irarimbanyije ari nako abasirikare bongerwa, ni ibintu ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bigaragaza nk’ubushotoranyi bwo gushaka gushoza intambara muri Ukraine, gusa byavuze ko Uburusiya bwakwinjira muri iki gihugu nta kabuza intambara izahita irota.

Uburusiya butera utwatsi ibyo gushaka guteza intambara muri Ukraine, ahubwo bukavuga ko ku bufatanye na Belarus bari mu myitozo yo kuzamura ubumenyi bityo ko imyitozo nigana ku musozo ingabo zizakurwa muri iki gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Gen Jens Stoltenberg yagaragaje ko ingabo z’Uburusiya muri Belarus zimaze kuba nyinshi cyane, ibintu bitigeze bibaho nyuma y’intambara y’Ubutita (Cold War).

Yagize ati “Mu minsi ishize twabonye ibimenyetso by’ingabo z’Uburusiya muri Belarus. Niwo mubare munini uhajyanwe kuva mu ntambara y’ubutita, harii abasirikare bagera kuri 30,000.”

Gen Jens Stoltenberg yagaragaje kandi ko ingabo ziri muri Belarus harimo izo mu mutwe udasanzwe, imodoka n’indege bya gisirikare ndetse n’ibisasu bya kirimbuzi.

Minisitiri w’Umutekano w’Uburusiya, Sergei Shoigu, yageze muri Belarus aho biteganyijwe ko aganira na Perezida Alexander Lukashenko kuri uyu wa Kane, tariki 3 Mutarama 2022.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gushaka gushora igihugu cye mu ntambara.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane kandi Uburusiya bwongeye gushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugambirira kubushora mu ntamabara nyuma y’uko Amerika itangaje ko igiye kohereza ingabo zisaga 3000 muri Poland/Pologne na Romania/Roumanie, mu rwego rwo kwereka ikimenyetso Perezida Vladimir Putin.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan na we ategerejwe muri Ukraine, agomba gusinya amasezerano y’ubufatanye yo gukorera indege zitagira abapilote iki gihugu.

Iyi nkuru yavuye kuri BBC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

HATANGIMANA Ange Eric & NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. FeyBaby

    February 4, 2022 at 7:41 am

    Mutangira mugira muti ikiganiro umuseke wagiranye n’umunyamakuru wo mu burusiya. Mu gusoza muti inkuru yavanywe kuri BBC.
    Mbiswa ma

  2. muyoboke

    February 4, 2022 at 9:24 am

    Iki kibazo gishobora guteza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi igashira.Ababikora ntabwo bazi ko nabo byabakoraho.Ntabwo bazi ko byahanuwe muli bible y’uko umunsi Abarusiya n’Abanyamerika barwanye,Yesu azahita aza akabarimbura,hamwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza.Niyo Armageddon ivugwa muli bible,kandi iregereje.Ntabwo Imana yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Never.

  3. nzibonera

    February 4, 2022 at 10:49 am

    Yes.Daniel 11:40 havuga ko mu minsi y’imperuka,Umwami w’amajyaruguru (Russia) azatera Umwami w’amajyepfo (USA+Europe),asandaze ibihugu (Eastern Europe).Daniel 12:1,havuga ko icyo gihe Michel (ariwe Yesu) azaza,hakaba Great Tribulation.Izakurikirwa na Armageddon izarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abashoza intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI