Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Mukakibibi utuye mu nzu igiye kumugwaho yemerewe ubufasha

Mukakibibi Concessa umukecuru w’incike akaba n’umupfakazi avuga ko ahangayikishijwe n’inzu atuyemo, kuko iyo imvura iguye agira ubwoba ko yamugwaho.

Mukakibibi Concesca avuga ko iyo imvura iguye ajya kugama mu baturanyi

Mukakibibi Concessa atuye mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga, avuga ko kuva yashaka  atigeze agira amahirwe yo kubyara.

Uyu mukecuru yabwiye UMUSEKE ko umugabo bari bamaranye imyaka irenga 30 aherutse kwitaba Imana amusiga mu nzu yatangiye gusenyuka.

Yagize ati ”Iyo imvura iguye njya gusembera mu baturanyi cyangwa nkarara mu gikoni nacyo gishaje.”

Uyu mubyeyi yavuze ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumusura mu mpera z’umwaka ushize, bumwizeza ko bugiye kumushakira icumbi kugeza uyu munsi bukaba butaragarutse kuhamukura.

Yanavuze ko aramutse abonye icumbi mu gace atuyemo byamushimisha kuko ahafite isambu ntoya avanamo ibiryo bimutunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Rwakana Karamuka John avuga ko basuye uyu mukecuru basanga ari mu nzu ishaje cyane, bakora raporo bayohereza Ubuyobozi bw’Akarere.

Yagize ati ”Iyo hari ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hashakishwa uburyo akodesherezwa mu gihe gitoya akazubakirwa nyuma.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko hari ingengo y’Imali bohereza ku Murenge, irebana no gukemura abafite ibyo bibazo.

Gusa akavuga ko bafite umubare w’abaturage benshi bahuje ibi bibazo, babarizwa cyane mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe’.

Ati ”Ntabwo nibuka neza ikibazo cy’uyu mubyeyi ariko kuba mukitumenyesheje tugiye gusaba Umurenge ko umukodeshereza.”

Mugabo yavuze ko kimwe na bagenzi be, uyu mukecuru azashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa mu rwego rwo gukemura ikibazo afite mu buryo burambye.

Buri mwaka Akarere ka Muhanga kubakira abatishoboye kakoreye urutonde bagera ku bantu 100.

Cyakora akavuga ko bagenda biyongera bitewe n’ibiza bikunze kwibasira abatuye mu manegeka mu bice by’amajyaruguru y’Akarere mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi.

Inzu Mukakibibi atuyemo yasenyutse igice kinini, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwamijeje kumukodeshereza inzu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Comments

2 Comments

  1. Kazungu

    February 3, 2022 at 7:43 pm

    Ngiyi Muhanga ikeye Rubanda dutegereje, nguwo umuturage ku isonga Kayitare yemera

    • lg

      February 4, 2022 at 7:23 am

      Abanyamakuru bigenga bakwiye guhabwa agahimbazamuscyi na minaloc kuko babona ibyo inzego zitazi kugeza no kumurenge abaturage bavuga ngo barakabya abantu bashinzwe imibereho myiza yabaturage mumurenge birirwa he !!kuburyo umunyamakuru aliwe uvuganira umuturage !igisubizo kigayitse ngo ntibari babizi! bahembwa ayo kwirirwa bibaye mubiro aho gusura abatuma babona imishahara yubusa kuko bigaragara ko ntacyo bamariye abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI