Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

M Piro yisunze Josskid na Makaa bakora indirimbo ivuga uruhuri rw’imvune z’umuziki – VIDEO

RUBAVU: Umuraperi w’umunyarwanda M Piro Hero yisunze mugenzi we Josskid Twely n’umuririmbyi witwa Makaa O’tune bakora indirimbo “Hustle” bavuga icyo bashoboye mu muziki ndetse bigaragaza nk’aba-hustlesrs (abantu bakora cyane) bitsa ku byuya babira mu muziki n’iterambere mu buzima busanzwe.

Aba bahanzi mu ndirimbo nshya nta kurya iminwa bavuze ibicantege bahura nabyo umunsi ku munsi

Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko gutera intambwe mu buzima bisaba kubira icyuya no gusigasira ibyagezweho ntabyo kwirara.

Iri mu njyana ya Trap igezweho muri iyi minsi, yakorewe mu Karere ka Rubavu aho aba basore bakomoka.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, M Piro Hero yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bagamije gukangurira abantu gukora cyane ndetse no kudacika intege mpaka bageze ku ntego.

Yagize ati “Ntacyo wageraho utakivunikiye, ni ugufata amasomo kubyo tunyuramo kugira ngo tutazasenya ibyo twaruhiye.”

Avuga ko “Hustle” yumvikanisha imvune acamo mu muziki n’ubuzima busanzwe ashaka iterambere rye.

Agira ati “Ndifuza kugira uruhare mfatanyije na bagenzi banjye kuzamura uruganda rw’imyidagaduro i Rubavu no kugeza ubutumwa ku banyarwanda muri rusange no kubibyaza umusaruro.”

M Piro aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Jeste’ yahurijemo abarimo uwitwa Shafty Ntwali na N Tizyo.

Avuga ko abafana be n’abakunzi b’umuziki bagomba kumwitegaho ibikorwa bifatika mu muziki we.

Ati “Ndikugerageza gukora ibintu byinshi cyane, uyu ni umushinga nakoze ugaragaza ko urugendo rukomeje, ibikorwa byinshi biraje nta gihe kinini kiribucemo.”

Mbutoyurukundo Modeste ukoresha amazina ya M Piro Hero, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016, afite indirimbo nyinshi ze bwite n’izo yahuriyemo na bagenzi be.

Reba hano amashusho y’indirimbo Hustle ya M Piro Hero ft Josskid na Makaa O’tune

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI