Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Imisifurire igezweho mu mupira w’amaguru Robot zigiye kwitabazwa mu kibuga

Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robot ari zo zisifura imikino.

Robot izajya iha amakuru VAR na yo bayahe Umusifuzi wo hagati mu buryo bwihuse

Ni imikino itegerejwe na benshi kubera ubwo buryo bundi bw’imisifurire itamenyerewe, irimo umusifuzi w’umukorano (Robot), uzajya ufasha abasifuzi bo hagati gufata ibyemezo byihuse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko iryo gerageza mu gihe ryatanga umusaruro, ubwo buryo buzakoreshwa mu gikombe cy’isi gihuza ibihugu giteganyijwe kuba muri uyu mwaka kikazabera muri Qatar.

Umuyobozi wa FIFA ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mupira w’amaguru, Johannes Holzmuller yagize ati “Turizera cyane ko kubona aya makuru mashya bishobora kugira ingaruka nziza ku mukino, binyuze mu guhitamo uburyo bwo gufata ibyemezo.”

Uwo musifuzi (robot) biteganyijwe ko azifashishwa muri iryo rushanwa afite inshingano zo kureba niba mu mukino habayeho kurarira cyangwa nta byabaye.

Stade izajya iberaho umukino izajya iba iriho Camera nyinshi zifasha uyu musifuzi mu gutanga amakuru yihuse, by’umwihariko mu gihe umukinnyi yaraririye Camera izajya ihita iha ubutumwa uyu musifuzi ubundi na we ahite abuha VAR, izajya na yo imenyesha Umusifuzi wo mu kibuga hagati.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizajya kimara nibura igice cy’isegonda kugira ngo umusifuzi wo hagati abe yabonye ubutumwa bumufasha gufata ibyemezo byihuse.

Chelsea niyo kipe ya mbere yo mu Bwongereza izakorerwaho iryo suzuma, nyuma yo kwegukana Champions League i Burayi, mu mukino ishobora guhuramo hagati ya Al Hilal na Al Jazira, cyangwa tariki 9 Gashyantare 2022, ubwo iyo mikino izaba igeze muri ½ cy’irangiza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. kazimbaya

    February 3, 2022 at 4:26 pm

    Technology irimo guhindura ubuzima mu isi.Ikibabaje nuko ikoreshwa cyane mu bijyanye n’intambara.Mu ntambara zizaba (the future wars),hazakoreshwa intwaro zidasanzwe: Drones,Robots,hypersonic missiles,cyberattack,artificial intelligence,quantum computing,etc…
    Nubwo benshi bibeshya ko isi igana aheza,ahubwo abantu barayijyana ahantu habi.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga,irimbure abantu babi ku munsi w’imperuka,isigaze abeza.Bisome muli Imigani 2:21,22.Ibirimo kubera ku isi biraca amarenga ko imperuka yegereje.Abazi ubwenge barimo gushaka Imana cyane,kugirango bazarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2:11 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI