Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Uwatamitswe u Rwanda ntatamira ibimwangiza – Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard atangiza ukwezi k’Umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze yasabye abanyeshuri kurangwa n’Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda abibutsa ko uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza birimo itabi, ibiyobyabwenge n’intekerezo zimwangisha igihugu cye.

Hon Bamporiki yibukije abanyeshuri ko uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza nk’itabi n’ibiyobyabwenge

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Gashyantare 2022, ubwo yari mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe kwigisha no gutoza umuco n’indangagaciro nyarwanda abanyeshuri.

Minisitiri Bamporiki Edouard, yibukije aba banyeshuri ko bagomba kurangwa n’indagagaciro z’umuco nyarwanda bakirinda kwishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge kuko uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza.

Yagize ati ‘‘Kubaka igihugu kizaramba, gikize, gifite aho cyerekeza bisaba ko abana b’abanyarwanda baba badafite ibindi bibavangira batamiye yaba intekerezo z’ahandi , ibiyobyabwenge nk’iryo tabi tuvuga. Iyo umwana w’umunyarwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko y’u Rwanda, ninjyewe uzaragwa iki gihugu nanjye ngakomeza kukigeza aho abakurambere barose mu  nzozi zabo asabwa kugira ibyo yirinda.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Umwana w’umunyarwanda iyo yatamitswe u Rwanda bivuze ngo yamaze kumva imihigo, icyerekezo cy’igihugu, ibyo ategerejweho yamaze komatana n’igihugu, ntakindi kindi atamira gishobora kumubangamira kuzesa imihigo yahigiye abakuru n’u Rwanda. Niho nabivugiye ko uwatamiye, uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza, itabi, ibiyobyabwenge. Kuri njyewe ibiyobyabwenge si ibyo tuzi by’itabi n’inzoga gusa, ahubwo n’intekerezo z’ahandi zikubuza gukundana n’abawe, gukunda u Rwanda no kurukorera nabyo njyewe mbifata nk’ibiyobyabwenge.’’

Bamwe mu banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga bari muri uyu muhango wo gutangiza Ukwezi  k’umuco mu mashuri bavuze ko bashimye impanuro bahawe na Minisitiri Bamporiki.

Uyu ati ‘‘Dukwiye gushyira imbere cyane cyane gukunda igihugu tukakijyana aho tugiye hose twumva ko igihugu ari u Rwanda, tuzabikora binyuze mu bihangano bitandukanye no kwihesha agaciro kandi dukunda igihugu tukanagikorera. U Rwanda twarutamiye ubu ni ukuruhoza ku mutima tunarugendana aho tugiye hose.’’

Undi nawe ati ‘‘Yatweretse ko tuvuga ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda kandi ruduhuza nk’abanyarwanda, si ngombwa rero kwijandika mu bikorwa bitandukanye byatuma dutakaza indangagaciro z’umunyarwanda ukwiriye. Hari ibintu mbona byatuma dutakaza indangagaciro nko kwijandika mu biyobyabwenge, abangavu bagatwara inda, rero yadusabye ko tugomba kwanga ibyo byose kandi tukima amatwi abatwangisha u Rwanda.’’

Ukwezi k’Umuco mu mashuri ku kaba kwatangijwe mu gihugu hose ndetse no mu mashuri yose, uku kwezi kugamije kwigisha no gutoza umuco, indangagaciro zawo na kirazira ziwugize ndetse no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo gusigasira no guhamya ubunyarwanda.

Uku kwezi kwatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Gashyantare, kukazasozwa ku wa 2 Werurwe 2022.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.’’ Kwateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Abanyeshuri bari kuri G.S Kampanga bashyimye impanuro bahaye na Hon Bamporiki

Bamporiki akaba yanabigishije indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda

Hon Bamporiki akaba yatangirije mu Karere ka Musanze Ukwezi k’Umuco mu mashuri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Cyomoro Malik

    February 3, 2022 at 10:40 am

    Yego hari abalya Urwanda ariko kurutamikwa byo ntibyari bizwi! Ko wemeza ko warutamitswe, ninde warugutamitse? Byari ku gahato? Nawe azabibazwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI