Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Umunyeshuri yasambanyijwe n’umuntu atazi wamusanze mu bwiherero

Umunyeshuri wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Ruhango (Ecole Sécondaire de Ruhango) avuga ko hari umuntu utazwi  wamusanze mu bwiherero amusambanya ku gahato, Ubuyobozi buvuga ko ibi bitashoboka kuko umubare w’abajya mu bwiherero ari munini ko bari kumva icyabaye.

Uyu munyeshuri w’umukobwa abaganga bamuhaye imiti imurinda gusama n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Uyu munyeshuri w’umukobwa avuga ko mu rukerera ryo kuwa 31 Mutarama 2022 yagiye mu bwiherero umuntu amusangamo yipfutse igitambaro mu maso.

Yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yinjiye mu bwiherero amufatiraho icyuma, amutera ubwoba ko navuza induru amwica.

Yagize ati ”Ntabwo nari gutaka kuko yari atangiye gukata ukuboko ndatuza aransambanya ansiga aho arasohoka.”

Uyu munyeshuri w’imyaka 16 avuga ko iki kibazo kandi cyigeze kumubaho umwaka ushize muri iri Shuri, cyakora kubw’amahirwe uwo muntu kandi asiga amukomerekeje arirukanka.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Ruhango, Munyaneza Jean Claude avuga ko nta makuru yatanga usibye gutegereza ibizava mu iperereza.

Ati ”Ngize icyo ntangaza byabangamira iperereza reka dutegereza imyanzuro ya RIB.”

Nyirahakizimana Jeanne Umubyeyi w’uyu munyeshuri, asaba inzego zishinzwe ubugenzacyaha, gukurikirana iki kibazo cy’umwana we ukekwaho iki cyaha agafatwa agahanwa hakurikije amategeko.

Yagize ati ”Ntabwo byumvikana kubona umwana wanjye bamwangije bingana gutya Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko butazi uwakoze iri shyano.”

Nyirahakizimana yavuze ko iki kibazo nibatacyitaho, azakibwira Umukuru w’igihugu.

Nyirahakizimana Jeanne umubyeyi w’uyu munyeshuri asaba inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana uwasambanyije umwana we.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ayo makuru bayamenye “Wiriwe Elisée! Nibyo hari amakuru twabonye”, akavuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego  kugira ngo hashakishwe uwaba yasambanyije uyu munyeshuri.

Yakomeje agira ati ” Nibyo twamenye ko hari umunyeshuri wasambanyijwe ku ngufu n’umuntu utazwi tugiye gufatanya  n’inzego zibishinzwe kugira ukuri kumenyekane.”

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, twasanze uyu munyeshuri n’ababyeyi be bombi, bari kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Mujyi wa Ruhango.

Gusa twanasanze uyu munyeshuri avanywe ku Bitaro bya Kinazi gufata imiti imurinda  gusama n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abantu batandukanye baganiriye n’UMUSEKE bakeka ko ibi bishobora kuba byakozwe na bamwe mu bakozi b’ikigo bakora amasuku cyangwa abatetsi.

Abandi bakavuga ko  haba hari abantu babyihishe inyuma bashuka uyu mukobwa, kugira ngo asige isura mbi Ubuyobozi bw’ishuri.

Usibye kuba ibitaro byamuhaye imiti, uyu munyeshuri afite inkovu ku kibero z’umwaka ushize,  n’igisebe ku kuboko kwe kw’iburyo avuga ko yatewe n’uwo mugabo wamusambanyije ku ngufu.

Ubwiherero uyu munyeshuri avuga ko yasambanyirijwemo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

5 Comments

5 Comments

  1. rukabu

    February 2, 2022 at 11:49 pm

    Ikigo nta security kugira cyangwa za camera bibabere isomo mushireho za camera de surveillance kuko habera nibindi byaha bikomeye abagizi bana bi baka binjirana. Kando abana Bari mu maboko ya bayobozi.murakoze.

  2. Theodore

    February 3, 2022 at 3:57 pm

    Njyewe ndumva ibyo bintu ari urujiko rwose, wasobanura Ute ko umuntu yafatirwa ku ngufu mubwiherero bufite ibyumba bingana kuriya kandi bujyamo abanyeshuri bikigo cyose ntihagire ubyumva koko?! Yewe ntibisobanutse nagato!

  3. Njyewe

    February 3, 2022 at 5:58 pm

    Mwagiye mutangaza inkuru mufitiye ibimenyetso

  4. Ntakirutimana

    February 3, 2022 at 10:06 pm

    Ngewe mbanumiwe pe abashinzwe umutekano wikigo mubabaze impamvu babinjirana batabizi nikibazo gikomeye

  5. Rw

    February 4, 2022 at 12:27 pm

    Kuba hari amashuri adafite CCTV camera, biteye impungenge. Usibye n’ibyaha biremereye nka kiriya, uziko zishobora no gukemura ingeso mbi ya bamwe mu banyeshuri biba bagenzi babo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI