Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

Uwahoze ari Rutahizamu wa Arsenal yo mu Bwongereza, Pierre Emerick Aubameyang, nyuma y’imyaka ine yari amaze i London yasezeye abakunzi b’iyi kipe yari abereye kapiteni mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona.

Pierre Emerick Aubameyang yanditse ubutumwa bw’agahinda busezera kuri Arsenal

Ntabwo uyu rutahizamu w’umunya-Gabon yishimiye uburyo yatandukanye n’iyi kipe y’i London kuko yavuze ko nk’umukinnyi iyi kipe yakoreye byinshi ndetse akanegukanamo ibikombe, atari akwiye gusezerera ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ishavu yatewe no kuba atasezerewe muri Arsenal mu buryo bwiza nk’umukinnyi witangiye ikipe mu myaka ine yose ishize.

Yagize ati: ”Mwarakoze gutuma njye n’umuryango wanjye tuba i London muri iyi myaka ine itambutse. Twanyuranye muri byinshi, tugirana ibihe byiza n’ibindi bitatworoheye, uko mwanshyigikiraga byanteraga imbaraga. Kugira amahirwe yo gutsindira ibikombe bitandukanye ndi kapiteni w’iyi kipe, ni ikintu kizahora mu mutima wanjye iteka. “

“Nagerageje kwitanga 100% nkora ibishoboka byose nkorera ikipe, niyo mpamvu gutandukana muri ubu buryo bimbabaje cyane, gusa nta kundi ni umupira. Nababajwe no kuba mu byumweru bike bishize ntigeze mbona amahirwe yo gufasha bagenzi banjye, gusa ntacyo bitwaye, nubaha cyane iyi kipe, by’ukuri ndifuriza bagenzi banjye n’abafana ibihe byiza no gutsinda mu bihe biri imbere. Ndabakunda, Auba”.

Nyuma y’ubu butumwa, abakinnyi batandukanye barimo Mesut Ozil na Aaron Ramsdale babaye aba mbere mu kumwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe ye nshya.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon w’imyaka 32, yasinye amasezerano muri iyi kipe y’i Catalonia mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.

Kuva mu Ukuboza ubwo yahanwaga na Arsenal kubera kurenga ku mategeko y’imyitwarire, Aubameyang nta mukino yongeye kuyikinira, ariko mbere yaho yari amaze kuyitsindira ibitego 92 mu mikino 163.

Aubameyang yageze muri Arsenal mu 2018 avuye muri Borussia Dortmund yo mu Budage, atanzweho miliyoni 56 z’amapawundi.

Ubutumwa bwanditswe na Aubameyang asezera kuri Arsenal

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI