Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

DRC: Impanuka y’amashanyarazi yahitanye abantu 25

Kuri uyu wa Kabiri ku isoko ryitwa Matadi Kibala impanuka yatewe n’amashanyarazi yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 25, Perezida Felix Tshisekedi yasuye aho byabereye asaba ko abayobozi bashinzwe ingufu muri icyo gihugu bazisobanura ku byabaye.

Izo ni intsinga zijyana amashanyarazi muri ririya soko

Ni undi munsi w’akababaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Mbere (21h00) abantu bikekwa ko ari inyeshyamba za CODECO biraye mu baturage b’abasivile bahunze amakimbirane ashingiye ku bwoko bari mu nkambi iri ahitwa  Bule, icumbikiye abo mu bwoko bwa Hema muri Territwari ya Djugu, bikicamo 54 babatemye.

Kuri Twitter ya Perezidansi ya Congo, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yababajwe n’ibyabaye ku isoko rya Matadi KIBALA mu Burengerazuba bwa Kinshasa, bikagwamo abagera kuri 25 biganjemo abagore b’abacuruzi n’abandi benshi bakomeretse.

Ubutumwa buvuga ko hashyizweho itsinda rigamije kwiga neza ahazubakwa ububiko bugezweho bw’ibicuruzwa bijyanye n’ibikomoka ku buhinzi mu Ntara za Kinshasa no muri Kongo Central.

Perezida Felix Tshisekedi ubwe yagiye hariya habereye impanuka

Perezida Felix Tshisekedi yihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka y’urutsinga runini rw’amashanyarazi afite ingufu nyinshi rwacitse bigateza impanuka ikomeye yo gufatisha abantu abashanyarazi mu gihe hagwaga imvura nyinshi.

Twitter ya Perezidansi ivuga ko mu Nama y’Abaminisitri yabaye tariki 7 Mutarama, 2022, Perezida Tshisekedi yasabye ko bidatinze ririya soko ryimurwa aho riri bitewe n’uburyo rishobora guteza akaga abaturage.

Perezida Tshisekedi wigiriye hariya byabaye, yasabye abayobozi gufasha abagizweho ingaruka n’ibyabaye, ndetse anasaba ko ababishinzwe bazasobanura impamvu nyayo yateje impanuka.

Imibare y’abaguye muri iriya mpanuka yatangajwe na Polisi mu buryo bw’agateganyo.

Perezida yasabye ko abayobozi babishinzwe bazasobanura icyateye iriya manuka

Abaturage bari benshi ubwo Perezida yabasuraga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI