Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bugesera: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we wasambanyijwe afite ukwezi kumwe

Mugorewishyaka Marithe wo Murenge wa Ruhuha,Akagari ka Gatanga mu Mudugudu wa Nyaburiba Mu Karere ka Bugesera, arasaba ko umwana we yitabwaho agahabwa ubuvuzi bwisumbuye nyuma y’aho asambanyijwe afite ukwezi kumwe.

Mugorewishyaka Marithe arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we wasambanyijwe afite ukwezi kumwe

Uko ikibazo giteye…

Mugorewishyaka Marthe tariki ya 2 Ugushyingo 2020 ubwo yari atuye mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge ,Umudugudu wa Biryogo umwana we wari ufite ukwezi kumwe n’igice kuko yari yaravutse tariki ya 20 Nzeri 2020 yasambanyijwe na Nshyimiyimana Samuel w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Uyu musore wari warapfushije nyina, akaza kubana nawe, yamusigiye umwana ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha,avuyeyo apfubirana nawe avuye kumusambanya.

Ibyo bikiba yamenyesheje ubuyobozi, yihutanwa kwa muganga ahabwa ubuvuzi bw’ibanze ndetse uwo musore atabwa muri yombi.

Uyu musore urukiko rwa Gasabo rwaje kumuha igifungo cya burundu.

Uyu mubyeyi yabwiye UMUSEKE ko nyuma yaho umwana yahuye n’uburwayi bwo kujojoba ndetse n’ikibazo mu matako, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagerageje kumuvuza akoresheje ubwisungane mukwivuza (Mituelle) ariko umwaka n’amezi ane bishize amuvuriza ku Bitaro bya Nyamata ariko akaba atarakira agasaba ubuvuzi bwisumbuyeho.

Mugorewishyaka wabanaga n’umugabo we ariko akaza kurwara uburwayi bwo mu mutwe, yavuze ko umwana we yavuwe uburwayi bukaza koroha ariko ko akeneye ubuvuzi bwisumbuye kugira ngo umwana we abashe kugenda.

Ati “Ubu biri koroha kuko atakijojoba buri mwanya.Baramwbwiye ko niyongera kugira ikibazo nzagaruke, icyo mvuga cyoroshye ni ukujojoba ariko guhagarara ngo abe ngo abashe kuba yatera intambwe, ntabwo bikunda, aramutse avuwe yakira kuko ubu yaranazingamye.”

Yakomeje ati “Akaguru kamwe iyo nkarambuye nta kibazo ariko akandi iyo nkarambuye aratonekara, umva ahita arira iyo nkurambye [umwana yahise arira ].Mba mbona gukura kwe bizagorana kuko akaguru kamwe aragatambutsa akandi kakazamo ikibazo(shock).”

Uyu mubyeyi yavuze ko ku Bitaro bya Nyamata aho asanzwe umuvuriza, bamubwiye ko kuko ari akiri muto azagenda ariko akagira impugenge z’uko amaze igihe kinini ataragenda kandi yari ageze igihe cyo kugenda kandi akaba agitaka.

Ati “Ndagenda nkavuza, nari nababwiye ngo nyamara afite akaguru gafite ikibazo, ubwo barambwira ngo ubwo ari umwana azagenda karacyari gato ntabwo twamenya niba akaguru gafite ikibazo cyangwa kadafite ikibazo, ariko nka njye nk’umubyeyi , umwana ugeze umwaka n’amezi ane, nkareba akaguru ke nakarambura nkabona arababaye mba mbona gafite ikibazo.”

Imibereho nayo iracyamugonga….

Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo guhura n’icyo kibazo n’umugabo we wamufashaga kurera umwana yaje kurwara uburwayi bwo mu mutwe akajya kwivuriza iwabo mu Karere ka Nyabihu, imibereho yamugonze maze ahitamo gusubira mu muryango we utuye mu Murenge wa Ruhuha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwari bwamwijeje ubufasha bw’imibereho ,bumusaba kwandika ibaruwa ibisaba.

Yavuze ko ibaruwa yaje kuyandika ariko aza kubwirwa n’umwe mu bakozi b’Akarere ko nta bufasha azahabwa kuko yagaragarije ikibazo cye itangazamakuru.

Ati “Bari bambwiye ngo ngende sociale anyandikire kuko bari banshyize mu mashini, hanyuma n’anyandikira banyereke umuntu ushinzwe gukorera imishinga abantu, uwo mushinga ujye mu Karere bazanshakire ubufasha bw’amafaranga kugira ngo mbashe kugira icyo nkora niteze imbere.”

Yakomeje ati “Ejo nibwo yampakaniye avuga ngo “Ntabyo yakora” , bajye bamfasha nkuko bafasha abandi bose , Akarere ntibazagire icyo bakabaza.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ariko ntiyashimye kutuvugisha ndetse n’ubutumwa yohererejwe ntiyabusubiza.

Uyu mubyeyi yavuze ko akeneye ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo umwana avurwe abashe kugenda. UFITE ICYO KUMUFASHISHA ‎+250 786 871 979

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. muyoboke

    February 2, 2022 at 7:13 pm

    Inkuru ibabaje cyane.Ihangane Madame.Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho barongora Robots z’ingore,bagakora ubukwe.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana guhera kera,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose nkuko Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose,abandi bajye mu Ijuru.Gutinda siko guhera.Imana ifite Gahunda yayo ikoreraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Uncategorized

Et harum quidem rerum facilis est et expedita distinctio. Nam libero tempore, cum soluta nobis est eligendi optio cumque nihil impedit quo minus id...

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...