Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari

Perezida  wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarageje ko ubumwe n’iterambere igihugu gifite ubu ari umusaruro w’ibikorwa by’Intwari z’Igihugu ndetse ko ari umwenda wa buri Munyarwanda  mu guharanira iterambere ry’Igihugu, asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashayantare, 2022 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe  kuzirikana intwari z’Igihugu.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

Perezida Kagame  na Madamu Jeannette Kagame mu kuzirikana intwari z’Igihugu, bunamiye, banashyira  indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hanafatwa umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana ubutwari bwabo.

Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko  Igihugu kizirikana ubuzima bw’Intwari z’uRwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda babashe kubaka Igihugu gifite agaciro.

Ati “Umunsi mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”

Yakomeje ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari baharanira  ko bagomba gusigasira umurage w’Ubutwari.

Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’Ubunyarwanda buzira kuzima.”

Uyu munsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 28. Ukaba usanzwe wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare.

Intwari zibukwa zitangiye igihugu zirimo icyiciro cy’Imanzi  harimo Umusirikare utazwi izina, akaba ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba na Maj Gen Fred Gisa Rwigema .

Mu bindi byiciro harimo icy’Imena cyirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felecite n’Abanyeshuri b’Inyange  banze kwitandukanya ubwo mu 1997 baterwaga n’Abacengezi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Ndengejeho Henry

    February 1, 2022 at 6:59 pm

    Kugeza ubu intwari z’Urwanda ntizirashyirwa ku rutonde yuko buri butegetsi bwagiye bwishyiriraho intwari! Ese gushoza intambara ni ubutwari? Kwica se byaba ubutwari? Umutegetsi wigwijeho ibyiza by’igihugu tuzamwite intwari? Muri make ninde “nwari”? Abenshi banibaza niba hari ubwoko bubyara intwari cyanga se ibigwari!

  2. nkunda

    February 2, 2022 at 12:47 pm

    uyu munsi usubizwe kuya 01/10 nibwo myself nzajya nywiyumvamo neza.Othe wise baruhukire mumahoro bakuru banjye babiri baguye kurugamba nizindi ntwali plus umukuru Fred Gisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI