Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mukura VS ishyize ihereze ku ruhererekane rw’imikino 50 APR FC yari imaze idatsindwa muri Shampiyona

Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye amakipe yombi ahita atangira igice cya kabiri, aho nta mpinduka n’imwe yakozwe ku mpande zombi umukino wari wasubitswe bitunguranye kubera imvura, urangiye Mukura VS itsinze 1-0.

Abafana ba mukura VS baraye bishimye cyane

Amakipe yatangiye umukino agaragaza ubushake bwo gutsinda igitego, aho ku munota wa 63 na 65 Yves Mugunga yahushije ibitego byari byabazwe ku ruhande rwa APR FC.

Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, yinjizamo Tuyisenge Jacques na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya APR FC yongeye gusimbuza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Mugunga Yves hinjiramo Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent.

Umutoza wa Mukura Nshimiyimana Canisius

Ku munota wa 90 w’umukino habayeho gushyamirana mu kibuga, aho byatumye Djibrine wa Mukura VS ahabwa ikarita itukura, ni nyuma gato y’aho umusifuzi yari amaze no kongeraho iminota irindwi.

Umukino waje kurangira ikipe ya Mukura VS yegukanye intsinzi y’igitego 1-0, agahigo APR FC yari imaranye imyaka ibiri ko kudatsindwa kavaho gutyo.

Cyari ikirarane aho APR FC ku wa Mbere yari yakiriye Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko umukino uza gusozwa ku munota wa 45 bagiye mu kiruhuko kubera imvura nyinshi yiriwe igwa i Kigali.

Mukura VS

Abafana bari baje kureba iminota 45 isigaye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. rukabu

    February 1, 2022 at 7:09 pm

    Mbega mukura n”igikombe mutwaye ubu mugiye kwirara ngo mwatsinze APR , mbega championnat , murabura guhozaho .

  2. Sezibera Stanislas

    February 1, 2022 at 11:02 pm

    Bibiye Apr biranga baha mukura umutuku biranga ko batahaye jhabel umutukunibyo yakoze se

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI