Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rusizi: Gitifu w’Akagari n’abandi 2 batawe muri yombi bakekwaho Ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu Kagari ka Nyamihanda mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi.

Abatawe muri ni Nduhirabandi Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda, Sinayobye Emmanuel,na Niyonsaba Marie Rose bose bari abayobozi muri ako Kagari.

Aba batawe muri yombi kuwa 30 Mutarama 2022, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa agera 883000frw bagiye baka mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Mata 2021, aba bayobozi batse ruswa abaturage bababwira ko bazashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa amafaranga yari yatanzwe na leta mu kigega nzahura bukungu hagamijwe kuzahura ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na COVID-19.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)Dr Murangira B Thierry, yaburiye abantu ko RIB itazihanganira ibi bikorwa.

Ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakozwe icyaha nk’iki cyo kwaka abaturage ruswa, nta muntu ukwiriye kwakwa ruswa kugira ngo ashyirwe kuri gahunda y’abagenerwabikorwa leta iba yagennye.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abayobozi b’ibanze nabo bireba kwirinda ibi bikorwa kuko ari ibikorwa biremereye, bigize ruswa kandi ko RIB itazabyihanganira,turasaba ngo bajye batanga amakuru mu gihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo bahabwe serivisi iyo ari yose. Nta muntu uba ukwiye kubihugikana ngo bahabwe serivisi baba baragenewe na leta.”

Kugeza ubu aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza riri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bazahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’Itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikuba inshuro kuva kuri eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batse cyangwa bakiriye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI