Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

REMA yatangije gahunda ifasha gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije Rwanda Cooling Initiative,s Green On-Wage (R-COOL GO), izafasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Juliet Kabera umuyobozi Mukuru wa REMA

Abakozi bujuje ibisabwa, baba bakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera, bashobora gusaba inguzanyo muri banki ziri muri iyi gahunda, bakabasha kugura ibikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bwashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Iyi gahunda kandi iri kuba ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency (U4E) n’ikigo cyitwa Basel Agency for Sustainable Energy.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko Ibikoresho bikonjesha kandi bihendutse ari ingenzi mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Ati “ N’ubwo dushishikariza abantu gukoresha uburyo bwo gukonjesha karemano usanga n’ubundi ikoranabuhanga mu gukonjesha rikenewe. Uyu munsi, tunejejwe no gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere”.

Gahunda yo gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro izwi nka R-COOL GO ni gahunda izafasha abakozi bahembwa buri kwezi guhitamo firigo cyangwa n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako (ACs) banyuze muri banki bakorana, aho uwujuje ibisabwa azahabwa igikoresho yahisemo.

Uwahawe inguzanyo yo kugura ibyo bikoresho ashobora kwishyura mu gihe kingana cyangwa kitageze ku mezi 36.

Uretse ibyo, mu rwego rwo gushishikariza abakiriya kureka gukoresha ibikoresho bikonjesha bya kera bitwara umuriro mwinshi, hateganyijwe gahunda y’umufuragiro wa 15% uzahabwa umuntu wese ugaruye igikoresho
gishaje yakoreshaga muri EnviroServe.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc arasaba abanyarwanda bafite ibikonjesha mu nzu bibatera ibibazo byo gutwara umuriro mwinshi ko babisubiza bakabona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bizigama umuriro.

Ati “ Kandi iyo uzigamye umuriro uba uzigamye amafaranga kandi urinze n’ikirere cyawe bigatuma twese duhumeka umwuka mwiza.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko hari igiciro cy’umuriro abantu batanga bakagombye kubishyira no ku gikoresho baguze kitazigama umuriro batunze, ibyiza rero nukugura ikizigama umuriro kirambye , kitabateranya n’ibidukikije.

Minisitiri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Moris Kayitare, Umuyobozi wa Rwanda Cooling Initiative yavuze ko firigo zimaze gusaza zigomba kuba zivuye mu ngo zigera ku 10.000 mu myaka ibiri iri mbere, hanyuma inshya zizagurwa zigera ku 200.000 kandi ko biteganyijwe ko ibyuma bitanga umuyaga bigera ku 4000 bizatangwa mu myaka ibiri iri imbere kuko ibigera kuri 500 bishaje bigomba kuba byavuye mu ngo.

Itangizwa rya R-COOL GO ni intambwe y’ingenzi mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye zishingiye kuri gahunda ngari y’Igihugu yo gukonjesha “National Cooling Strategy” yashyizweho nk’uburyo bwihariye bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amavugurura y’amasezerano ya Montreal yabereye i Kigali mu mwaka wa 2016.

Iyi gahunda yitezweho kurushaho guteza imbere kubungabunga ibidukikije

Diane Karusisi umuyobozi wa BK yari yitabiriye ubwo hatangazwaga imikorere y’iyi gahunda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. uwase Louise

    January 31, 2022 at 7:08 pm

    Ntimutubwiye icyo ibyo bikoresho bigura ngo tumenye uwo byagenewe! Ese umuturage yabyigondera, cyanga n’iby’abasanzwe babifite?

  2. MUJYANAMA

    February 2, 2022 at 1:17 am

    NYAKUBAHWA MUYOBOZI MUKURU WA R E M A . ko muranginje inkuru itangiza uyu mushinga mudatanze amakuru nyaho y’uko umukozi azabona iyo nguzanyo: Nibura se number wabarizaho. ICyo kigo mukorana giherereye he ngo ejo FRIGO YANJYE NZATWAREYO? Conditons zo kugirango umukozi abone iyo FRIGO?
    MUDUHE AMAKURU YUZUYE NIBA MUSHAKA KUGERA KUNTEGO. UMUKOBWA WABUZE UMURANGA UKO BYAMUGENDEKEYE NTIMUKUZI?

  3. rukabu

    February 8, 2022 at 10:37 am

    Muduhe adresse yahoo izo frigo twazikura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI