Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Minisitiri Amb. Claver Gatete yasimbujwe Dr Ernest Nsabimana muri MININFRA

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 116, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi abayobozi mu nzego zinyuranye.

Amb. Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yoherejwe guhagararira u Rwanda muri ONU

Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ryasohotse kuri uyu wa 31 Mutarama 2022,  Amb. Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yasimbujwe Dr Ernest Nsabimana.

Iri tangazo rivuga ko Amb. Claver Gatete yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ni mu gihe Eng Patricia Uwase yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Nta mpamvu yatangajwe yatumye Amb Claver Gatete asimbuzwa Dr Ernest Nsabimana muri iyi Minisiteri.

Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y’uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Kuwa 6 Mata 2018, Nibwo Amb Claver Gatete yagizwe Minisitiri w’ibikorwa remezo, mbere y’aho yari  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta.

Dr Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorw remezo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. mapike

    February 1, 2022 at 2:02 pm

    Byakabaye byiza aba bantu bamaze imyaka myinshi mu kazi ka Leta bagiye muli Retirement,bityo n’abakiri bato bakabona akazi kandi bikagabanya umushomeli.Abantu bose barengeje imyaka 60,bakwiye gusezererwa bakajya kwikorera.Aho gushuka abana barangije ngo “bihangire imirimo” kandi nta capital bafite.Iyi si yacu koko irarwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI