Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kapiteni w’Ikipe y’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yambitse impeta umukunzi we

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier usanzwe ukinira REG BBC yateye ivi yambika impeta ya fiançailles umukunzi we, Isaro Amanda.

Ubwo Shyaka yambikaga impeta Isaro

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama, 2022 nibwo Shyaka Olivier yashinze ivi hasi asaba umukunzi we Isaro Amanda ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakazayimara bari kumwe.

Isaro ntiyazuyaje arabyemera ubundi Shyaka amwambika impeta y’urukundo.

Nyuma yo kumwambika impeta, Shyaka Olivier yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru, ko impamvu yahisemo kumwambika impeta ari uko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.

Ati “Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona.”

Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI