Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bitunguranye umukino Mukura VS yari imaze gutsindamo APR FC 1-0 urasubitswe

Umukino w’ikirarane wahuzaga APR FC na Mukura VS, wasubitswe bamaze gukina igice cya mbere aho Mukura yari yamaze kureba mu izamu rya APR, ukaba usubitswe kubera imvura nyinshi, aho biteganyijwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa kabiri.

Umukino wari umaze iminota 45 APR FC yatsinzwe 1-0

Uyu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wasubitswe bitunguranye kubera imvura nyinshi iri kugwa mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mukino wakinwe igice cya mbere aho Mukura VS yari yamaze kubona igitego cyayo cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse ku munota wa 31′.

Imvura yatangiye kugwa no mu gice cya mbere aho umusifuzi wari uwuyoboye yawukomeje bakarangiza igice cya mbere ariko imvura ikomeza kwiyongera.

Ubwo basubiraga mu rwambariro, imvuro yakajije umurego bituma ikibuga cyuzura amazi ari na byo byatumye Umusifuzi asubika uyu mukino.

Abasifuzi b’uyu mukino bari bayobowe na Ngabonziza Jean Paul basabye ba Kapiteni b’amakipe yombi kuza mu kibuga bakareba ko babasha kugikiniramo, baza kwemeza ko batakomeza kugikiniramo.

Itegeko riteganya ko iyo umukino wasubitswe muri ubu buryo ugakinwa hatarashira amasaha 24, bakina iminota yari isigaye mu gihe ukinwe nyuma y’ayo masaha, bawutangira wose.

Ku kibuga imvura yabaye nyinshi kirekamo amazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI