Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Amatariki mashya y’inama ya CHOGM izabera i Kigali yatangajwe

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza izwi nka CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda igasubikwa, hatangajwe ko izaba guhera ku wa 20 Kamena, 2022.

Perezida Paul Kagame aramukanya n’Umwamikazi w’Ubwongereza

Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth batangaje ko iyi nama izabera i Kigali ku wa 20 Kamena, uyu mwaka.

Itangazo rikubiyemo amatariki y’inama ya Commonwealth Heads of State Government Meeting (CHOGM) ryasohowe ku bufatanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commowealth Patricia Scotland, kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Mutama 2022.

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama ya CHOGM yasubitswe inshuro zigera kuri ebyiri.

Yagize ati “U Rwanda rwishimiye guha ikaze abazitabira inama ya CHOGM i Kigali. Imyaka ibiri ishize yetweretse ko dufite byinshi biduhuza kurusha na mbere kandi tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dushaka.

Iyi nama tumaze igihe dutegereje izaba amahirwe meza  yo kuba umwe mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, tukubaka udushya mu ikoranabuhanga ndetse n’amahirwe mu bukungu agahangwa nk’urufunguzo rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yavuze ko iyi nama izabera i Kigali izaba inzira nziza yo gushyira hamwe ibihugu bigize uyu muryango mu gushakira ibisubizo ingaruka zatewe na Covid-19.

Ati “Nishimiye ko Umuryango wa Commonwealth wongeye kunga ubumwe nyuma y’imyaka ine ishize habaye inama iheruka yabereye i London. Iyi nama mu Rwanda izaduha amahirwe yo gushyira hamwe twibanda ku bibazo birimo kwikura mu ngaruka za Covid-19, ihindagurika ry’ikirere, ubukene, kurushaho guteza imbere ubucuruzi  ndetse no kubaka iterambere rirambye.”

Patricia Scotland yakomeje avuga ko nyuma y’igihe abantu bahura hifashishijwe ikoranabuhanga bagiye kongera guhura amaso ku maso ahamya ko ari ibyo kwishimira ubwo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazaba bahuriye i Kigali.

Yasabye Guverinoma y’u Rwanda kurushaho gukomeza kwitegura ku buryo iyi nama izaba intangarugero, ashimira Abanyarwanda bose ku byo barimo gukora ngo izabe mu mudendezo.

Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Iyi nama ikaba iba buri myaka ibiri aho ifatirwamo ibyemezo by’uyu muryango wa Commonwealth.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba mu myaka ine ishize muri 2018, i London mu Bwongereza. Impamvu iyi nama itabereye igihe byatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi muri rusange.

Muri Werurwe 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Mme Patricia Scotland

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mbuto

    January 31, 2022 at 5:09 pm

    Umubano mwiza n’abaturanyi urimo uratanga umusaruro rwose ziiriya nguzanyo twari twaratse twitegura CHOGHAM zari kuba zipfuye ubusa rwose harakabaho President Kagame na President Museveni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI