Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruger wamenyekanye mu ndirimbo Dior agiye gutaramira i Kigali

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger agiye gutaramira Abanyarwanda mu kwezi gutaha.

Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger

Nyuma y’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 26 Mutarama 2022, yakomoreye ibitaramo byari byarahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Uyu muhanzi yateguje Abanyarwanda ko tariki ya 19 Gashyantare, 2022 azabataramira.

Ati “Muraho neza Kigali, ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare, 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia.”

Ruger ukunze kwiyita Mr Dior aho muri iyi minsi arimo no gukura ibitaramo yise Dior Party, afashwa na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’.

Uyu musore w’imyaka 22, yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Bounce’ iri kuri EP ye yasohoye muri Werurwe 2021 hari kandi ‘Dior’ yaniyitiriye aho yakunzwe cyane.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria aje gutaramira Abanyarwanda mu gihe hateganyijwe n’ibindi bitaramo by’ahabanzi bakomoka hanze y’u Rwanda barimo: Kizz Daniel, Stromae, Wizkid, Burna Boy na Diamond Platnumz.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI