Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Min Gatabazi yatanze umukoro wo kumenya impamvu abaturage bagurisha Inka zikamwa

Ubwo yasuraga isoko ry’amatungo manini n’amato ry’Akarere ka Ruhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasanze hari Inka zikamwa abaturage bari baje kugurisha, asaba ko iki kibazo bagikurikirana, Abaturage bavuga ko izi nka bazigurisha kubera ubugumba ndetse n’umukamo mukeya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye ko hakurikiranwa mu maguru mashya impamvu ituma aborozi bagurisha inka zonsa

Muri aka Karere ka Ruhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye Isoko ry’Akarere n’ibagiro rya kijyambere.

Minisitiri yasanze hari Inka zonsa abaturage bashoye izo nka n’imitavu yazo kandi zikwiriye gukamirwa abana.

Gatabazi yavuze ko inzego z’ibanze zikwiriye kugenzura impamvu ibitera, kuko ibi bikoma mu nkokora gahunda ya ‘GIRINKA” y’Umukuru w’igihugu yatangije yo koroza abaturage.

Yagize ati ”Abayobozi basuzume iki kibazo kuko byaba bibabaje kubona abaturage barorojwe bagatangira kugurisha Inka zikamwa.”

Gatabazi yavuze ko nubwo iri soko ari mpuzamahanga, ryinjiriza Akarere imisoro, ariko ibi bidahagije ngo bumve ko ufite Inka wese agomba kuyigurisha kandi itanga umukamo.

Ati:”Iyo abaturage bazanye mu isoko Inka 1000 z’imbyeyi hagomba gusuzumwa ikibitera nimba ari umukamo mukeya zitanga.”

Uyu Muyobozi yavuze ko iki kibazo kandi azakiganiraho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo gifatirwe icyemezo.

Usibye iki kibazo cyo kugurisha imbyeyi. Ubuyobozi bw’Akarere bwemeye ko buzasuzuma iki kibazo cy’abagurisha Inka zikamwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yagize ati “Tugiye kubikurikirana, hari abavuga ko bagurisha izi nka kubera ubugumba abandi bakavuga ko zitanga umukamo mukeya, tugiye gusuzuma iki kibazo.”

Minisitiri Gatabazi yashimye umushinga wo kubaka Hoteli yo kwa Yezu nyirimpuhwe n’inyubako ziyikikije, zitaganyijwe kubakwa muri uyu mwaka wa 2022.

Yanashimye uruhare rw’abikorera mu kubaka Gare ya Ruhango, ubu bakaba bagiye gukusanya miliyari y’amafaranga y’uRwanda.

Mu minsi ibiri y’uruzinduko rwe, Minisitiri Gatabazi kuri uyu mugoroba yasuye abaturage, abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza y’iGitwe.

Mayor wa Ruhango, Habarurema Valens avuga ko iki kibazo bagiye kugisuzuma bakamenya imvano yacyo

Min Gatabazi yeretswe igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa ibikorwa bitandukanye kwa YEZU Nyirimpuhwe

Yasuye gare ya Ruhango, ahateganyijwe umushinga wo kubaka inzu z’ubucuruzi zirimo igeretse gatatu ifite ibyumba bisaga 60, na Restaurent.

Nyuma yo kwakirwa no gutambagizwa mu bice byayo bitandukanye,yagiranye inama n’ubuyobozi bwayo,abakozi,abahagarariye abanyeshuri na bamwe mu bavuga rikumvikana batuye n’abakorera muri Centre ya Gitwe n’ahayikikije.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

1 Comment

1 Comment

  1. Mutako

    January 31, 2022 at 8:32 am

    No kwegera abaturage cyane bakamenya impamvu zo kugurisha inka z’umukamo
    Kandi zitanga amata.
    Kandi amata agira amafaranga
    Kandi ba vet bagomba kumenya icyo kibazo cy’ubugumba no kumenya impamvu inka zitanga umukamo .umukoro n’uwa.veternaire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI