Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka 3 ufunzwe

U Rwanda rugiye gufungura umupaka wa Gatanu uruhuza na Uganda guhera tariki 31 Mutama 2022 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Umupaka wa Gatuna wafunzwe mu mwaka wa 2019

Hashize igihe kitari gito umupaka wa Gatuna ufunzwe kuko ku wa 28 Gashyantare 2019 uyu mupaka wafunzwe cyane, gusa tariki 22 Gicurasi muri uwo mwaka u Rwanda rwafunguye by’agateganyo uyu mupaka ku modoka nini zitwara ibicuruzwa. Ibi ariko byajyanye no kugira inama abanyarwanda yo kutajya muri Uganda ku bw’umutekano wabo.

Zimwe mu mpamvu zatumye uyu mupaka ufungwa ku ruhande rw’u Rwanda harimo abanyarwanda bahohoterwaga bageze muri iki gihugu ndetse Uganda igashinjwa n’u Rwanda gutera inkunga imwe mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano warwo. Ariko ubwo wafungwaga impamvu yatanzwe n’ivugururwa ryawo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Uganda yagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo ifitanye n’u Rwanda ibi bishimangirwa n’intumwa zoherejwe mu Rwanda harimo n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda ku wa 22 Mutarama, akaganira na Perezida Kagame.

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ko Uganda ifite ubushake bwo gukemura ibibazo rwagaragaje rwafashe icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna guhera ku wa 31 Mutarama 2022, ibi byemejwe n’itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Iryo tangazo rigira riti “Nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umujyanama wa Perezida akaba umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda yasanze hari intambwe yo gukemura ibibazo byagaragajwe  n’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ubushake bwa Uganda mu gukuraho inzitizi zigihari.”

Rikomeza riti “u Rwanda rwifuje gutangariza abantu ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa guhera tariki 31 Mutama 2022.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yongeyeho ko n’indi mipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi izafungurwa  mu gihe inzego z’ubuzima ku mpande zombi zizamara gushyiraho ingamba zo gufasha urujya n’uruza muri ibi bihe bya Covid-19.

U Rwanda rwavuze ko ruzakomeza ubushake bwarwo mu gukemura ibibazo bikiri hagati y’ibihugu byombi, bahamya ko bizeye ko uyu mwanzuro wo gufungura umupaka wa gatuna uzongera umuvuduko wo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Uganda ukaba wari umaze iminsi urimo igihu gituruka ku mpamvu za politike harimo kuba u Rwanda rushinza Uganda gutera ingabo mu bitugu imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Perezida wa Angola yabaye umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda gusa ntacyo byatanze, hiyambajwe kandi na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko nabyo nta musaruro byatanze.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa 21 Gashyantare 202o bahuriye ku mupaka wa Gatuna/Katuna , aho bari kumwe na Perezida Lourenco wa Angola na Tshisekedi wa RD Congo. Bombi bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Uyu mupaka ufunguwe mu gihe abanyarwanda 58 bri bafungiye muri Uganda barekuwa kuri uyu wa Kane, tariki 27 Mutarama 2022, aho bakiriwe ku mupaka wa Gatuna ukunzwe kunyuzwaho abirukanwe n’iki gihugu.

Itangazo ryerekeye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Abantu bafite akanyamuneza ko kongera gutega JAGUAR imodoka yari imenyerewe gutwara abagenzi Kampala-Kigali

Abakoraga ingendo Kigali-Kampala mu modoka za Volcano Express nabo amashushyu ni yose

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. Kagugu

    January 28, 2022 at 9:53 am

    Abafunze umupaka ninabo bawufunguye nkuko umusaza M7 yabyivugiye.

    • nkunda

      January 28, 2022 at 5:10 pm

      Nonese so yafunga wowe kananga ukaza ugafungura? nonese M7 yari kuwufunguza iki atari wowe wawufunze.ubwa nawe ngo ukoze analysis. shame

  2. Dushime

    January 28, 2022 at 2:02 pm

    Umuhungu wa M7 ni umuhanga kuko ashoboye gukoresha iturufu afite mu gufunguza umusilikare wabo no gufunguza umupaka wa Gatuna, turindire n’ibindi biracyaza.

  3. Peter Baribagiza

    January 28, 2022 at 3:05 pm

    Nzabibara mbibonye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI