Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Mgr Mbonyintege yavuze ku kibazo cya Padiri wakekwaga gusambanya umwana

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabwiye UMUSEKE ko bagiye gusuzuma ibyavuzwe kuri Padiri kugira ngo babifateho icyemezo.

Ubushinjacyaha bwajuriye ku cyemezo kigira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere

Ibi Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabivuze ahereye  ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu Padiri Habimfura Jean Baptiste yashinjwaga.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko  badahinyuza imyanzuro y’Urukiko yagize Padiri Habimfura umwere.

Gusa yavuze ko nk’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika n’amahame igenderaho ibyavuzwe kuri uyu Padiri batabimira bunguri ko bazicara bakaniganiraho.

Yagize ati: ”Erega natwe tugira Urukiko dukemuriramo ibibazo.”

Cyakora akavuga ko ibyo bazaganiraho, nta sano bizaba bifitanye n’ibyemezo by’urukiko, kuko rufite inshingano zarwo, Kiliziya na yo ikagira uko ikebura abatannye imaze kubikorera ubushishozi ititaye ku byo abantu bavuga ahubwo ikoresheje amategeko yayo igenderaho.

Mbonyintege avuga ko  ibyo bazanzura byose ntaho bizaba bihuriye n’ibyo inzego z’ubutabera zikora.

Ati: ”Icyaha Padiri yashinjwaga cyaratubabaje, kuba agizwe umwere na byo twarabimenye, ibitureba ni ibyacu tuzicara tubisuzume.”

Musenyeri yanavuze ko uwo mwana w’umuhungu uvuga ko yasambanyijwe na Padiri aramutse aje kubareba, bamubwira ko Kiliziya atari Urukiko, ko ubujurire bwe abukomereza mu Nkiko.

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwagize umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana, ariko akaba yarakekwaga gusambanya umwana w’umuhungu yakoreshaga mu Ishuri rya Sainte Marie Reine riherereye mu Mujyi wa Muhanga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko taliki ya 25 Mutarama, 2022 aribwo Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwajuririye icyemezo cyo kugira umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste.

Musenyeri Mbonyintege ntabwo yeruye ngo avuge icyemezo Urukiko rwa Diyosezi ya Kabgayi ruzafatira uyu mukozi wayo, niba rusanze hari icyaha kimufata.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

3 Comments

3 Comments

  1. munyemana ismail

    January 28, 2022 at 5:39 pm

    Having sex is a natural need for all of us.Abantu bihangana ni bake cyane.Reports zo mu bihugu byinshi zerekana ko abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bashurashura.Urugero,muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Ino mu Rwanda,birazwi ko abapadiri benshi bafite abana n’abagore rwihishwa.Aho kugendera ku mahame y’idini ibabuza kurongora,bakwiye kugendera ku mahame ya bible idusaba “kurongora aho kugurumana”.Bisome muli 1 Abakorinto 7:9.

  2. Mayimayi

    January 28, 2022 at 6:32 pm

    Imbaraga za kilizoya gatorika izikomora ku kuba abayiyobora ari ba seribateri. Abashaka bavemo abasigaye bazahiyobora

  3. B

    January 28, 2022 at 9:19 pm

    None se wowe uvuga ngo barongore, abafite abagore baterwa niki kujya gusambana. Ntaho Ibigwari bitaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI