Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Impano nshya mu muziki! Last Born yasohoye indirimbo yise “Bucura” -VIDEO

Umubare w’abahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali benshi bahamya ko utarazamuka cyane, icyakora uko iminsi yisunika hari abagenda batinyuka bakawinjiramo ndetse bagaragaza n’ubushake, Muhire Aslam ni umwe mu bahanzi bavuga ko binjiye mu muziki ubutareba inyuma.

Muhire Aslam wiyise Last Born mu muziki avuga ko yinjianye imbaraga mu muziki

Ibi uyu muhanzi ukoresha amazina ya Last Born mu muziki yabibwiye UMUSEKE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Bucura’ afata nk’iya mbere ifunguye intangiriro ye mu muziki agiye gukora afite gahunda.

Iyi ndirimbo nshya “Bucura” ya Last Born ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira umuntu wese ko azagera ku ndoto ze mu gihe azashyiramo imbaraga ndetse agakora cyane akirinda ibimuca intege.

Yagize ati “Kabone nubwo wahura n’ibigeragezo binyuranye ariko iyo ushyizemo imbaraga birangira ugeze ku nzozi zawe.”

Avuga ku muhate agiye gushyira mu muziki, Last Born yagize ati ”Natangiye mu 2021, Mbere nagorwaga no kuba ntarabiha umurongo ngo numve ko aribyo ngiye gukora ariko ubu meze neza namaze gufata gahunda.”

Last Born avuga ko nk’umuhanzi agiye gushyira itafari rye ku iterambere ry’umuziki, afite ibihangano byinshi agiye gushyira hanze harimo indirimbo ‘Ijipo’ ari kumwe n’umuhanzi mushya witwa Afrique ugezweho mu ndirimbo Agatunda na EP iri gutunganywa.

Umuziki we wibanda ku gushimisha abantu, akora injyana zose by’umwihariko Hip Hop.

Last Born avuga ko ubu yiteguye neza gukora umuziki ashyizeho umuhate ndetse ari ibintu biteguye.

Uyu muhanzi asanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Jidenna Music ibarizwa mu Karere ka Rusizi.

Indirimbo ‘Bucura’ yakozwe na Renstar Beatz inonosorwa na Winner Beatz & Genious Beatz, amashusho yatunganyijwe na Onesme.

Reba amashusho y’indirimbo Bucura ya Last Born

https://www.youtube.com/watch?v=3Dib-zIZjts

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI