Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Hatangiye gukusanywa inkunga yo kuvuza Shangazi umufana wa APR Fc urembejwe na Kanseri

Abakunzi ba Siporo mu Rwanda by’umwihariko ab’umupira w’amaguru, batangiye Kampanye yo gushaka inkunga yo kuvuza Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, umufana ukomeye wa APR Fc ubarizwa mu itsinda rya “Online Fun Club”, kuri ubu arembeye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe kubera indwara ya kanseri yo mu muhogo

Kanzayire Console uzwi nka Shangazi azwi cyane mu kuvuza ingoma

Shangazi azwi cyane ku bibuga aho agifite imbaraga yabaga ari ku mikino yose ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Stars.

Ari mubashyushyarugamba batanga ibyishimo ku bibuga aho azwi mu kuvuza ingoma na morale yo hejuru.

Uyu mubyeyi ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kuzahazwa n’indwara ya Kanseri y’umuhogo, Shangazi yagerageje kwivuza ubushobozi bumushiriraho.

Aho arembeye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe yasabwe gushaka amafaranga yo kujya kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde kugira ngo iyi ndwara ikire.

Umuyobozi wa Online Fan Club yo muri APR Fc, Muragijimana Peter yavuze ko uwagira icyo abona cyose yafasha Shangazi agafashwa kuvurwa kuko nk’itsinda abarizwamo babona bimaze kurenga ubushobozi bwabo.

Ati “Shangazi amaze igihe kinini arwaye, byabaye ngombwa ko tumufasha nk’itsinda abamo (Fan Club) tugerageza ibyo dushobora ariko aho bigeze birenze urwego rwacu kubera ko arwaye kanseri yo mu muhogo, ubu tuvugana acometse Sonde, acometse Sonde ku nda nizo zimufasha kurya, asigaye arira muri Sonde, umuhogo warafunganye, kwivuza bamubwiye ko agomba kwivuriza mu Buhinde hano mu Rwanda byaranze.”

Kuri ubu hatangijwe Kampanye yo gushaka amafaranga yamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, aho buri wese ufite umutima utabara asabwa kohereza ubushobozi bwose afite abinyujije mu buryo bwose bukoreshwa mu kohereza amafaranga.

Ushaka gufasha Shangazi yanyuza ubutumwa kuri nomero 0788528267 ibaruye kuri Kanzayire Console haba kubakoresha Mobile Money cyangwa World Remit.

Abakunzi ba Siporo n’abanyarwanda muri rusange basabwa gufasha uyu mubyeyi kugira ngo abone ubuvuzi.

Abasiportifu basabwe gufasha Shangazi kugira ngo abone ubuvuzi mu gihugu cy’Ubuhinde

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. matabaro

    January 28, 2022 at 5:18 pm

    CANCER ni indwara mbi cyane yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Gusa benshi bajya kwivuza muli India bagwayo iyo Cancer yabarenze.Kereka iyo uyifatiranye hakiri kare.Bakuvura mu buryo butatu:Kukubaga,Chemotherapy (imiti bagutera iyibuza gukura) na Radiotherapy (gushiririza).Nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Hagati aho,dushake imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzabe muli iyo paradizo.Ijambo ry’Imana ryerekana neza ko abibera mu by’isi gusa batazayibamo kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI