Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

EAC yashimye u Rwanda ku cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba washimye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda nyuma y’imyaka itatu ufunzwe urujya n’uruza rudahari.

Umunyamabanga Mukuru  wa EAC, Dr Peter Mathuki yashimye u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda

Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko guhera tariki 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Uyu mupaka wafunguwe nyuma y’uko Uganda yagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo yashinjwaga n’u Rwanda ndetse hakaba hari n’intambwe yatewe mu gukemura bimwe na bimwe nk’umo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje.

Nyuma y’iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba washimye iki cyemezo cyafashwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Ni mu itangazo basohoye kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, aho Umunyamabanga Mukuru  wa EAC, Dr Peter Mathuki yatanze ubutumwa bushimira u Rwanda kuri iki cyemezo rwafashe.

Dr Peter Mathuki  yavuze ko gufungura umupaka wa Gatuna-Katuna bigiye kurushaho korohereza ubucuruzi bwamubikiranya imipaka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’imigenderanire y’abatuye ibihugu byombi.

Yagize ati “Kongera gufungurwa kw’iyi nzira y’ubucuruzi biri mu murongo wa gahunda yashyizweho y’isoko rusange ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba  wo guteza ubukungu n’imibereho myiza y’iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu mu kuzahura urujya n’uruza rw’ibicuruza, abantu, ishoramari n’akazi.”

Dr Mthuki yakomeje agira ati “Iyi ntambwe iragaragaza umuhate n’ubushake buri mu bakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika  y’Iburasirazuba mu kwaguraru n’ubufatanye bwimbitse mu gace, by’umwihariko nk’umuryango wagutse ukemera kwakira Repubukia Iharanira Demokarasi ya Congo.”

EAC yavuze ko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bigiye korohereza ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi cyane cyane hazahurwa ubuhahirane bw’abaturage, ubukungu n’umubano mwiza wa politike. Uyu muryango akandi wijeje ko uzakomeza gufatanya n’ibihugu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ibi bikazajyana n’ubufasha mu bya tekinike mu kurushaho kunoza urujya n’uruza ry’ibicuruzwa n’abantu bambukiranya ku mupaka. Ifungurwa ry’umupaka ryitezweho kongera kuzahura ubucuruzwi bwari bwarazahaye hagati y’u Rwanda na Uganda kuko bwari bwaraguye bugera kuri miliyoni 5 z’amadolari ku mwaka buvuye kuri miliyoni zirenga 200$.

Umupaka wa Gatuna ufunguwe nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umujyana wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aje mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu bisanzwe ari bituranyi.

Lt Gen Muhoozi yatashye avuga ko yishimiye ibiganiro yagiranye na perezida Kagame kandi yiteze umusaruro mwiza mu gihe cya vuba, ibi kandi byanashimangiwe n’ Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashimangiye ko byagenze neza kandi bizatanga umusaruro ufatika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI