Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bambwiye ko ikibazo cy’ingutu ari Itanzamakuru ry’imikino – Muhire Henry/FERWAFA

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Muhire Henry, yavuze ko mu bibazo by’ingutu umupira w’amaguru ufite yabwiwe akigera mu nshingano ze, ari Itanzamakuru ry’Imikino.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’u Rwanda, bahamya ko hari abawufitemo ijambo batabikwiye cyangwa batanabishoboye. Aha niho Itangazamakuru ry’imikino rihera ritunga urutoki mu bituma uyu mupira urushaho kudindira.

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, ryakunze kugaragaza ibitagenda muri siporo zitandukanye ariko by’umwihariko muri ruhago nk’umukino ukunzwe ku Isi.

N’ubwo itangazamakuru hari ibibazo byinshi rikemura, ariko hari n’ibyo ryangiza iyo ridakoze inshingano zaryo uko bikwiye.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino rya Radio Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Muhire Henry ubwo yabazwaga ibibazo by’ingutu yasabye muri iyi nzu ubwo yari agiye gutangira inshingano ze, yasubije ko yabwiwe ko Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ari ikibazo.

Ati “Ibibazo bambwiye ni byinshi ariko igikomeye ni Itangazamakuru ry’Imikino.“

Muri iki kiganiro kandi, Muhire yakomeje avuga ko Umunyamakuru aba akwiye gutangaza inkuru y’ukuri kandi afitiye ibimenyetso aho gutangaza inkuru ya BIRAVUGWA.

Tariki 6 Mutarama 2022, nibwo FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry ari we Munyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. MUJYANAMA

    January 29, 2022 at 9:00 pm

    IBIBAZO BYO NI BYINSHI, gusa mubyo nanjye nakubwira, harimo icyo ABATOZA BA NTABO. Mushake inkunga muri FIFA mukemure icyo kibazo.

    IKINDI Munyamabanga, urebe neza, IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO. Ese FERWAFA igira GAHUNDA Y’IBIKORWA n’INGENGO Y’IMARI? Ese Byemezwa n’inama y’UBUTEGETSI? NYUMA SE INAMA RUSANGE YO IRABYEMEZA. Ubwo nyine iba ihaye MANDAT inama y’UBUTEGETSI muri uwo mwaka ngo icunge ibikorwa bemeranijweho, maze ikemeza n’ingengo y’imari izakoreshwa. Ibyo iyo birangiye, ESE, RAPORTS Z’IBIKORWA (igihembwe, ameze 6, umwaka se bitewe n’ibyo amategeko yanyu ategnanya), zirakorwa ? Ese zemezwa n’inama y’UBUTEGETSI? INAMA RUSANGE ? BUri yose bitewe n’icyo amategeko rusange nay’umwihariko biteganya. Twizere ko yo ahari. Ese AUDIT EXTERN irakorwa buri gihe? RAPORO SE ISHYIKIRIZWA ZA NAMA ZOMBI ZISHINZWE IMICUNGIRE YA FERWAFA( C.A na A.G) ESE FERWAFA IGIRA IGITABO GIKUBIYEMO AMABWIRIZA Y’IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO? (manuel de procédures de gestion) Niba ntacyo, mugishyireho. Kuko iyo gihari kiba garde fou, ntibakora gutya, bakora gutya; Birabujijwe kugira gutya, bagira batya. Mbese iyo ukurikije ayo mabwiriza, ntacyakugora kibaho. Byose biba byarateganijwe muri icyo gitabo. Uko inama zikora, uko amafaranga asohoka n’impapuro zangombwa n’abayasinyira, uko amasoko atangwa, n’ibindi n’ibindi birebana n’uko wa kwitwara mu ibikorwa bya buri munsi. Iyo bitateganijwe, mu korera mukavuyo, mu kuvuguruzanya, mu gupingana, mu guhangana n’ibndi.
    MUGOSOZA, MUNYAMABANGA MUKURU, ntabwo wakagombye kwemera kwinjira mu mirimo mishya BATAKUGARAGARIJE RAPORO YA AUDIT EXTERN kugirango umenye ibyo usanze uko bihagaze. Umenye aho uhera, bakugaragarize IFOTO y’UMUTUNGO n’IMIKORESHEREZE Y’IMARI. Ibi, ni ukugirango ejo utazaryozwa amakosa yakozwe n’abo wasimbuye maze kubera ko nta AUDIT yakozwe winjira, usange barayakwitirira.

    NGAYO NGUKO, ibintu ni uko bigomba gukorwa, ntihazagire uguca intege. Ndabizi ko kwinjira mu kazi uri mushya bitoroshye, cyane iyo ukomoje ku kijyanye n’umutungo. Ariko rwana intambara ukosore byinshi ufatanyije na KOMITE; KANDI NDAKWIZEYE UZABISHOBORA. I M I R I MO M Y I Z A rero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI