Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abagore baracyagenda biguru ntege mu kwitabira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abagore bari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakiri bake kuko hakiri inzitizi zibakumira n’imyumvire itarahinduka, aho abenjeniyeri 26.2% ba abagore aribo bari muri uru rwego naho abafite ibirombe byabo bwite bakaba 5.4%.

Abagore baracyari bake mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ibi  byagaragajwe mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Mutarama 2022, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yashyira ahagaragara ubushakashatsi yakoze ku rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harebwa uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Ni ubushakashatsi bwaherukaga gukorwa mu mwaka wa 2014.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakiri benshi kuruta abagore mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibi bigaragazwa nuko 26.23% by’abagore aribo benjeniyeri bari muri uru rwego ndetse abagore bafite ibirombe byabo bwite bakangana na 4.41% ugereanyije n’abagabo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, amurika ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bushakashatsi yavuze ko bagereranyije n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2014 hari intambwe yatewe mu kurengera uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ishusho rusange ubu bushakashatsi bwaduhaye nuko hari intambwe nini imaze guterwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nko ku bijyanye n’ishoramari ry’abacukuzi, ubwiyongere bw’abakozi n’ibikoresho byifashishwa mu kuwukora kandi bituma abawukora bakora batekanye. Impanuka zabagamo zaragabanutse, abana ntibagikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, intambwe yaratewe nubwo bitaragera ijana ku ijana.”

Mukasine Marie Claire, yakomeje avuga ko abagore bakiri bake muri uyu mwuga ndetse hakaba hakirimo n’imbogamizi zo kuba abakora muri uru rwego badafite umushahara ufatika kuko bahemberwa amabuye babonye, ibi bikajyana nuko bagihemberwa mu ntoki kandi urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruza ku mwanya wa kabiri mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Aha yagarutse ku buke bw’abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ati “Abagore baracyari bake cyane mu rwego rw’ubucukuzi haba mu bashoramo imari n’abakozi ubwabo kandi uru rwego ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu, birakwiye ko abagore babigiramo uruhare nabo bikabagirira akamaro nubwo ruhenze mu kurushoramo imari ntibyabuza ko hari ibikorwa bibongerera ubushobozi kwinjira mu bucukuzi.”

Nsanzimana Bernard, wari uhagarariye Umuryango utari uwa leta uharanira iterambere ry’umugore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavuze ko nubwo abagore bakiri bake bakomeje gukora ubukangurambaga bwo gukangurira abagore kujya muri uru rwego gusa ngo hakwiye guhindura imyumvire kubakitinya.

Ati “Dukora ubukangurambaga kandi imibare imaze kugira aho igera kuko inzego za leta n’abacukuzi ubwabo bamaze kumva ko abagora nabo bakwiye kujya mu murimo y’ubucukuzi, ibi bijyana no kuzamura imyumvire yabo. Abagore impamvu bakiri bake hari imyumvire aho usanga bitinya ndetse no mu muryango abaturage ntibabyivumvishe ko nabo bajya muri uru rwego, gusa haracyari ikibazo cy’ubumenyi bukiri buke gusa amashuri yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buracyari hasi, ibi bijyana nuko n’ababikora basanzwe bakwiye guhabwa ubumenyi.”

Mutsindashyaka Andre ukuriye Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, nawe ashimangira ko abagore bakiri hasi gusa ngo hakenewe gutinyura abagore bakumva ko nabo bajya mu bucukuzi kandi bakabikora neza, agasaba ko hakwiye gushyirirwaho uburyo bworohereza abagore harimo kubashyiriraho aho konkereza abana no guhindurira imyenda.

Yagize ati “Kimwe mu bituma agabore batitabira n’imyumvire kuko batinya ibijyanye n’ubucukuzi kuko bazi ko kuba wajya mu mwobo ari akazi gakomeye bakabiharira abagabo, ikindi nuko ababyeyi bafite nk’abana bakwiye kugira aho basiga abana kandi ugasanga ntaho, imikorere nayo usanga iri hasi kuko iyo ubuzima bw’abakoramo budatejwe imbere bica abandi intege. Ahenshi iyo umuntu atageze ku musaruro ntabwo ahembwa kandi abagore ntibabasha kubyihanganira kandi ntiwanabasha kubisobanurira umugabo ko umaze icyumweru ntacyo winjiza.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubugenzuzi bwa mine mu Kigo Gishinzwe Mine, Peterole na Gaz mu Rwanda, Narcisse Dushimimana, yavuze ko hari intabwe nini imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ati “Hari intambwe imaze guterwa kandi turayishimira kuko ari umusaruro w’ingufu nyinshi zashyizwe muri uru rwego hahereye ku kuvugurura amategeko agenga ubucukuzi, ibigo bikora ubucukuzi, bigaragaza ko ibyo leta yatekereje byatanze umusaruro. Ngirango mwabibonye ko henshi ibipimo biri hejuru ya 80%.”

Ku buke bw’abagore muri uru rwego, Narcisse Dushimimana, yavuze ko nubwo bakiri bake hari ibyagezweho kuko mu myaka yatambutse byari binagoranye kubona abagore bitabira ishoramari muri uru rwego gusa ngo bari kureba uburyo imbogamizi zagaragajwe zakemurwa.

Yagize ati “Turi kureba uburyo  imbogamizi zituma abagore bataba benshi zavanwa mu nzira, kubera imyaka ishize uru rwego rwarigaruriwe n’abagabo usanga abagore batisangamo  ngo usange hari ubwiherero bwabo, aho bahindurira imyenda naho bonkereza abana wasangaga bititabwaho kandi ibyo birimo kwitabwaho. Byatangiye no guhinduka kuko ubu hari abenjeniyeri mu bucukuzi kandi mu bushakashatsi bwa 2014 ntawabagaho, kuva imbogamizi zamenyekanye tugiye kubyitaho.”

Mu bindi ubu bushakashatsi bwagaragaje nk’imbogamizi mu kubahiriza uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo kuba nta mushahara fatizo, 81.4% bakaba bakora nta masezerano yanditse bafite, 56% bakaba batazigamirwa by’izabukuru ndetse n’abakora muri uru rwego bakaba bahemberwa icyo bakoze.

Ubu bushakashatsi bwashimye ko guha ubwishingizi bw’ubuvuzi abakozi, kubaha imyambaro y’abakazi n’inkweto, uturinda ntoki, uburyo bwo gushyira urumuri mu myobo icukurwamo amabuye y’agaciro byazamutse ku kigero kiza harimo naho byageze kuri 90%.

Kubijyane no kwita ku burenganzira bw’abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  burubahirizwa  aho hashyirwaho uburyo bwo kurwanya isuri, kubika imyanda n’ibindi nko kubaha ibikorwa by’abaturage hishyurwa ibyangijwe n’ibi bikorwa.

Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba yashyize hanze ubushakashatsi yakoze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI