Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abafana ba Gasogi “Urubambyingwe” bandikiye KNC ngo yisubireho ku cyemezo cye

Biciye mu bakunzi b’ikipe ya Gasogi United bazwi ku izina rya “Urubambyingwe”, Umuyobozi w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles yasabwe kwisubiraho ku cyemezo yari amaze amasaha make afashe  cyo gukura iyi kipe muri Shampiyona.

Abafana b’ikipe ya KNC bitwa Urubambyingwe

Hashize amasaha, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi ko isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United.

Gusa, nyuma y’amasaha make uyu Muyobozi atangaje ibi, abakunzi b’akadasohoka b’iyi kipe bazwi ku izina rya “Urubambyingwe”, bahise bamwandikira bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe, ndetse imbere y’amazina yabo buri wese ashyiraho umukono we.

Abarenga 26 bihebeye iyi kipe ya Gasogi United, ni bo bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.

Gasogi United ku mukino wayo na Rayon umukinnyi witwa Nkubana Marc yatsinze igitego ari kure cyane, cyashoboraga kwishyura icya Mico Justin wa Rayon Sports, ariko umusifuzi wo ku ruhande Said avuga ko hari habayeho kurarira, birangira icyo gitego cyanzwe.

Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino nibwo KNC imbere y’Abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda uri muri FERWAFA.

Ibi byaje byiyongera ku bihano bya FERWAFA uyu Muyobozi yaherukaga guhabwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yasagariraga Umusifuzi witwa Balthazar, n’amagambo yavuze ashinja Perezida wa Kiyovu Sports kugurisha imikino.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/knc-yariye-karungu-yikomye-ferwafa-ngo-yibwe-nabasifuzi-ati-ikipe-yacu-ivuye-muri-shampiyona.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI