Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gutoza iyi kipe, akaba ategerejwe mu Rwanda mu minsi mike.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bwabonye umutoza mushya

Kuva tariki ya 7 Ukuboza 2021 yahagarika umutoza mukuru, Masudi Djuma akaza no kwirukanwa, Rayon Sports iri mu maboko y’umutoza wungirije, Lomami Marcel.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko iyi kipe yamaze kubona umutoza mushya ndetse ko mu minsi ya vuba aba yageze mu Rwanda, imikino yo kwishyura izatangira yaramaze kumenyerana n’ikipe.

Ati “Umutoza mukuru habaye impamvu zituma dutandukana, yari imaze iminsi ifitwe n’umutoza wungirije, twagiye tugira ibihe byiza n’ibihe bitari byiza ariko ikipe ikeneye umutoza mukuru, ntabwo rero twicaye nk’uko abakunzi bacu babidusaba.”

Yakomeje agira ati “Umutoza twamaze kuganira, hasigaye kuba yaza mu Rwanda, icyo twizeza abakunzi ba Rayon Sports ni uko tuzajya gutangira imikino yo kwishyura tariki ya 12 Gashyantare 2022 yarahageze yaramaze kumenyerana n’ikipe, araza vuba.”

Ntabwo yigeze atangaza izina ry’umutoza uzahabwa iyi kipe, gusa mu minsi yashize byavuzwe ko bari mu biganiro n’umubiligi watoje ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI