Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

IGP Dan Munyuza yatangiye uruzinduko rw’iminsi 4 muri Lesotho

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu, azarusoza tariki 29 Mutarama, 2022.

IGP Dan Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo Eugene Kayihura

IGP Dan Munyuza yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli, uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho.

Muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo Eugene Kayihura ari na we uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho.

Abayobozi ba Polisi zombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama, bagiranye ibiganiro byabereye ku cyiciro gikuru cya Polisi ya Lesotho. Ibiganiro byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, amasezerano yibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n’intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato,umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama.

Yagize ati “Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.”

Yakomeje atumira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’intumwa ayoboye kuzitabira umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abapolisi bato 294, umuhango uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2022, ni umuhango uzabera mu ishuri rikuru rya Polisi ry’amahugurwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Africa mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

Yagize ati “Gukorera hamwe nk ‘inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange.”

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.

Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho abayobozi bombi bongeye gushimangira ubufatanye mu kubaka ubufatanye, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa.

Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

Commissioner of Police, Holomo Molibeli wa Lesotho na IGP Munyuza basinye amasezerano y’ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi

IVOMO: RNP Website

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Kumiro Jean

    January 27, 2022 at 2:34 pm

    Nizere ko asiga abahaye impanuro ku kamaro k’imyitozo ngororamubiri. Les hommes enceints !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI