Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Amerika yateye utwatsi icyifuzo cya Russia mu kutemera ko Ukraine yinjira muri NATO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze ubusabe bw’Uburusiya bwo kwangira Ukraine kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), mu gihe hari ukuburira ko Uburusiya bushobora gutera uwo muturanyi wabwo.

Umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken

Umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken yabivuze arimo gusubiza ku mugaragaro Uburusiya ku byo bwasabye kugira ngo ubushyamirane kuri Ukraine bucyemuke.

Bwana Blinken nta cyo yemereye Uburusiya ku byo busaba, ariko yavuze ko arimo guha Uburusiya “inzira isobanutse ya diplomasi ijyanye n’ejo hazaza, mu gihe Uburusiya bwaba buyihisemo”.

Minisitiri w’Uburusiya yavuze ko igihugu cye kiziga ku gisubizo cya Bwana Blinken, yatanze agihuriyeho na OTAN.

Uburusiya bwari bwatangaje urutonde rwanditse rw’ibibuhangayikishije bijyanye no kwaguka kwa OTAN ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano bishamikiyeho.

Muri byo, harimo gusaba OTAN gutangaza ko bitazigera bishoboka ko Ukraine n’ibindi bihugu byemererwa kwinjira muri OTAN.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwakomeje gukusanyiriza umubare munini w’ingabo ku mupaka na Ukraine , ikintu ibihugu by’i Burayi n’Amerika byabonye nko kwitegura kuba bwagaba igitero.Ibi Uburusiya burabihakana.

Bwana Blinken yavuze ko igisubizo cy’Amerika cyasobanuye neza “amahame shingiro” yayo, harimo n’ubusugire bwa Ukraine n’uburenganzira bwayo bwo guhitamo kwinjira mu miryango y’ubwirinzi nka OTAN.

Yagize ati: “Ntihakwiye kubaho ugushidikanya ku kuba dushimitse mu ntego yacu iyo bigeze ku bijyanye na diplomasi , kandi turimo gukora mu buryo bungana bwo kuhibanda hamwe n’imbaraga mu kongera ubwirinzi bwa Ukraine no gutegura kwihimura mu buryo bwihuse buhuriweho mu gihe haba habayeho ubundi bushotoranyi bw’Uburusiya”.

Yongeyeho ati: “Ni ah’Uburusiya gufata icyemezo cy’ukuntu busubiza. Turiteguye aho ibintu byakwerekeza aho ari ho hose”.

Blinken yavuze ko muri iki cyumweru Amerika yoherereje Ukraine ubufasha bwa gisirikare burimo ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Javelin bisenya imodoka z’intambara (ibifaru) hamwe n’izindi ntwaro na zo zisenya ibifaru, ndetse na za toni zibarirwa mu magana z’amasasu n’ibikoresho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. mudahunga

    January 27, 2022 at 5:08 pm

    Nubwo abantu nyamwinshi batajya bita ku “Ubuhanuzi bwa bible”,ibirimo kubera kuli Ukraine byarahanuwe.Akenshi bible ihanura ica amarenga.Muli Daniel 11:40,havuga ko “mu minsi y’imperuka”,Umwami wo mu majyaruguru” (ariwe Russia) azatera Umwami w’amajyepfo (ariwe Amerika+Uburayi),afite amagare menshi (ibifaru) n’amato y’intambara.Azafata ibihugu.Daniel 12:1,havuga ko icyo gihe Michel (ariwe Yesu muli bible),azaza.Nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga,Yesu azazana n’Abamarayika arimbure abantu bose bakora ibyo Imana itubuza (harimo n’abarwana).Niwo munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje cyane.

    • Kalinya

      January 28, 2022 at 7:05 pm

      Hari abayobye namwe munaniwe,mushaka no kuyobya abandi. Ahanditse ko umwami wa ruguru ari uburusiya, ni he? Ibyo byose uvuze bihuriye he n’ibiriho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI