Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Rutshuru: Colonel wa FARDC yaguye mu mirwano yabahuje na M23

Umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC yaguye mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru yabaye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba z’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Colonel wa FARDC yaguye mu mirwano yabahuje n’abarwanyi ba M23

Iyi mirwano yabaye kuva ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, yatangiye  isaa yine z’ijoro ahitwa Nyesisi, ni mu birometero bicye uvuye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Gurupema ya Kisigari.

Abasirikare 10 ba Leta ya Congo barimo Colonel baguye muri iyi mirwano nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Leta.

Col Dume wayoboraga ingabo za FARDC muri kariya gace yaguye muri biriya bitero byumvikanyemo imbunda zikaze ku mpande zombi.

Abaturage bo mu bice byabereyemo guhangana kw’ingabo za FARDC na M23 batangiye guhunga nk’uko ACTUALITE.CD yabitangaje.

Kuva mu mwaka ushize wa 2021, abarwanyi ba M23 bakomeje kuvugwaho kugaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Colonel Muhindo Lwanzo Rams, Umuyobozi muri teritwari ya Rutshuru yemeje ko ibirindiro bya FARDC i Nyesisi byatewe na M23, bihitana abasirikare 10 ba Leta abandi barakomereka.

Umutwe wa M23 ntago uratangaza kuri ibi bitero bishya ushinjwa kugaba ku ngabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. musema

    January 26, 2022 at 3:55 pm

    Intambara zo muli Africa usanga akenshi ari abenegihugu barwana hagati yabo (civil wars).Ahanini bishingiye ku karere,amoko (tribes) cyangwa idini.Bitandukanye nuko imana yaturemye idusaba gukundana,ikatubuza kurwana,ndetse idusaba “gukunda n’abanzi bacu” nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zaburi 5:6 havuga.Niyo mpamvu Abakristu nyakuli batajya mu ntambara zibera muli iyi si.Bazirikana ko ku munsi w’imperuka imana izakura mu isi abarwana bose.Soma Matayo 26:52.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI