Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RUSIZI: Abamotari barasaba ko ushinzwe “discipline” ahindurwa, uhari ngo arabafungisha

Hari abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Karere ka Rusizi bavuga ko babangamirwa n’umusekirite mukuru ushinzwe imyitwarire yabo witwa HITAYEZU Daniel, uwo afatiye mu makosa ngo ntamuhana nk’uko byagenwe ahubwo yongeraho kubatuka ngo hari n’ubwo abahimbira ibyaha ko batwara forode hakaba ubwo bafungwa no gufungirwa moto kubera we, uvugwa ahakana ibyo birego.

Umujyi wa Kamembe (Archives)

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko hari umubare utari muto wabagenzi babo bavuye mu Karere ka Rusizi bajya gukorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bahunze gutotezwa.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati ”Hitayezu Daniel uhagarariye abasekirite ibintu adukorera ntabwo bisobanutse, iyo mufite akantu mupfa akubona utwaye umugenzi akakubwira ko utwaye magendu, abantu bari bahari babireba akakugerekaho ibintu kugira ngo agufungishe, turasaba kurenganurwa.”

Mugenziwe na we ati ”Iki kibazo cy’uyu mugabo kigarutse inshuro nyinshi, atuyobora nabi. Aragufata uparitse nabi aho kuguca amande akagutuka no gufungirwa moto, turasaba ko mudukorera ubuvugizi abamotari bo mu Karere ka Rusizi turarenganye.”

Hari umwe mu bamotari wavuze ko hari n’abatari bake bagiye bamuhunze, ngo hari n’abandi bazagenda kubera imikorere ye.

Ati ”Bamaze guhunga barenga magana abiri kuko yarabafungishaga buri munsi ababeshyera, babona ntacyo ubuyobozi bwo mu Karere bubikoraho bagahunga bakajya mu zindi Ntara, abenshi baba i Kigali basize imiryango yabo.”

Abamotari bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka irenga itandatu. Umuyobozi wabo ngo iyo afashe motari amuteranya n’inzego bakamujyana mu nzererezi.

Yagize ati “Twifuza ko iyo discipline adutoza bamujyana ahandi na bo akayibatoza, bakaduha undi bakareba ko ari twe twananiranye.”

HITAYEZU Daniel uvugwa hano we yabwiye UMUSEKE ko ibyo bamuvugaho atari byo, ahubwo ko abo babivuga ari abamotari bananiranye, ngo hari n’abambara imyambaro y’abamotari nyamara atari bo.

Ati ”Ntabwo waba uri Umuyobozi ngo ubwire uwo uyobora nabi, iyo uri kubuza umuntu gukora amakosa ari yo “aporofitiramo” (akuramo inyungu) agushinja ibyo ashaka. Igihugu cyacu kigendera ku mategeko, amagambo ntafunga umuntu afungwa n’icyamugaragayeho, iyo umumotari afunzwe tuba duhombye wa musanzu namukuragaho, nitwe ba mbere tumwirukaho dushaka kumenya icyo azira.”

Yakomeje avuga ko ibyo kuvuga ko hari abamuhunga na byo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Wata aho wakuraga umugati ngo uhunze runaka, umuhunze ku zihe mpamvu? Nta muntu wigeze ahunga kubeara Daniel, niba utishyura imisanzu ugahitamo guhunga Daniel. Uzi ko aje mu kimotari, aje gukorera urugo rwe natekane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko nka Komite Nyobozi nshya yifuza gukorana n’abamotari, ngo barateganya gushyiraho gahunda imeze nka “Open day” (umunsi w’isura) ku bamotari, ibibazo bafite byose bigakemurirwa mu ruhame.

Dr. KIBIRIGA Anicet Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagize ati ”Icyo kibazo n’uyu munsi twakiganiriyeho, icyo tugamije ni ukwegera umufatanyabikorwa wacu aho ava akagera, hari gahunda yo gutumiza abamotari Komite Nyobozi yacu igahura n’iyabo dushaka ubufatanye na bo tukababwira icyo tubifuzaho na bo bakatubwira icyo batwifuzaho, n’ibyo bibazo bigakemurirwa aho.”

NGARAMBE Daniel ni Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda,  yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo atari akizi ko nta bakimugejejeho.

Yongeraho ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, agasaba kukigaragaza kugira ngo uwo bivugwaho akurikiranwe.

Ati ”Icyo kibazo ntacyo nzi sinabihakana, kiramutse kinahari ntabwo uwo muntu ari hejuru y’amategeko i Rusizi hari ubuyobozi butandukanye, uwo muntu ntabwo yaba yarananiye inzego zose abantu bagahunga kubera umuntu, n’inzego z’abamotari zirubatse. Mu bamotari harimo abakora neza n’abakora nabi, niba hari ibyaha yakoze nibabigaragaze tumwirukane ave mu bamotari, ntibarindire ko baza guhunga.”

Amakuru ava mu makoperaive avugaga ko mu myaka itandatu abamotari bamaze kuva mu Karere ka Rusizi bavuga ko bahunze kurenganywa na HITAYEZU Daniel bagera kuri 200.

Mu minsi ishize UMUSEKE twabagejejeho inkuru y’uko abamotari bo mu Karere ka Rusizi barenganywa n’abasekirite baza kubafata batambaye imyenda, cyangwa badafite amakarita abaranga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.

1 Comment

1 Comment

  1. Karamaga Jeanine

    January 26, 2022 at 7:52 pm

    Abamotari bafite ikibazo ariko umuti wacyo nibo bawufite. Bazi neza ko abashinzwe koperative n’indi milimo, atari bo babashyiraho kandi akenshi aba ari ibimanuka bitavuka mu karere. Bakwiye kurwanira kwitorera abayobozi bazi ibibazo byabo. Naho ibya koperative byo bazabanze bumve ko ntawe uhatirwa kujya muri koperative. Abantu bishyirahamwe bahuje inyungu kandi nta gahato. Ubutegetsi buhatira abantu kujya mu makoperative nibwo bwonyine buba bubifitemo inyungu hamwe n’abo bushyiraho kubucungira ayo makoperative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI