Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Patient Bizimana yateye umugore we imitoma ku isabukuru y’amavuko

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yatatse umugore Uwera Gentille ku isabukuru ye y’amavuko avugako yuzuye umutima we ndetse akaba n’igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuva yabaho.

Patien Bizimana na Uwera Gentille bashinze urugo tariki 19 Ukuboza 2021

Tariki ya 25 Mutarama nibwo umugore wa Patien Bizimana agira isabukuru ye ya mavuko, ubwo  yayizihizaga muri uyu mwaka wa 2022, uyu muramyi yanyuze kuri Twitter amutera imitoma ihebuje.

Mu butumwa yanyujijeho yabanje kugira ati “Isabukuru nziza mugore wanjye w’igikundiro ukaba umuntu tuzafatanya ubuzima bwose, Gentille B wuzuza umutima wanjye, mpano ihebuje nahawe n’Imana ndetse n’umugisha wanjye.”

Umuramyi Patien Bizimana yakomeje yungamo ari nako amutakagiza avuga ko umugore we ari igitangaza gihebuje yakorewe n’Imana mu buzima bwe.

Yagize ati “Uri igitangaza gihebuje cyabayeho mu buzima bwanjye. Turi kumwe ubuzima bufite igisobanuro nyacyo ndetse bugira icyanga cyo ku bwishimira.”

Patien Bizimana na Uwera Gentille bashinze urugo bemeranya kubana akaramata tariki 19 Ukuboza 2021. Ni mu gihe bari barasezeranye mu mategeko nk’umugabo n’umugore muri Kamena 2019 ni umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu.

Patien Bizimana ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu mwaka wa 2007 nibwo yasohoye bwa mbere indirimbo ye bwite yise “Andyohera” ni nyuma y’igihe yiga bimwe mu bicurangisho by’umuziki nka piano mu rusengero.

Gusa uretse iyi ndirimbo ye ya mbere yakunzwe n’abatari bake bahamyaga ko afite impano yo kuririmba, Bizimana yasohoye n’izindi ndirimbo nazo za kunze nka Ikimenyetso, Menye neza, Arangose n’izindi zirimo nizo yakoranye n’abandi baramyi.

Patien Bizimana yatatse umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI