Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyakabanda: Hamenwe Litiro 400 z’inzoga zikorwa mu isabune n’amatafari

Mu Mudugudu wa Kokobe ahazwi nko muri Karabaye, Akagari ka Munanira 2, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge hamenwe inzoga z’inkorano zengeshwa isabune, amatafari n’indi miti yangiza ubuzima bwa muntu.

Izi nzoga zamenwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage

Igikorwa cyo kumena izi nzoga cyabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwatangaje ko amakuru yizi nzoga yatanzwe n’abaturage, batunze urutoki bavuga ko uwitwa Nkurunziza yenga inzoga z’inkorano ziteza akaduruvayo muri iyo quartier.

Iki gikorwa cyari gihagarikiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Litiro 400 z’inzoga z’inkorano nizo zamenwe.

Hafashwe kandi ibikoresho uyu mugabo yifashishaga yenga izi nzoga, birimo isabune,amatafari, Pakimaya n’indi miti igira igaruka ku buzima bw’abayinyweye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kokobe wafatiwemo izi nzoga, Ntaganda Célestin, yabwiye UMUSEKE ko ari ukuri zamenywe ku mugaragaro.

Ati “Nibyo nk’uko mwabibonye, ni inzoga z’inkorano zafatiwe kwa Nkurunziza zihita zimenwa ku mugaragaro abaturage bose bareba.”

Uyu Muyobozi w’Umudugudu yakomeje asobanura uko byamenyekanye kugira ngo izi nzoga zifatwe kandi zimenwe.

Ati “Ubundi ibi binyobwa ni iby’uwitwa Nkurunziza, akaba afite urwengero ku mugore witwa Kankindi utuye hafi y’iwe. Ni ukuvuga ngo byari bifungiye muri iyo nzu yakodesheje. Hari hari gukorwa igikorwa cy’ubugenzuzi bwo kumenya abikingije COVID-19, Ubuyobozi buhageze bwumva umuhumuro w’inzoga, bubabijije abaturage bahita batanga amakuru gutyo.”

Yongeyeho ati “Ubuyobozi bwahise buca ingufuri z’aho byari biri burabisohora bujya kubimena. Impamvu byamenwe ni uko byica ubwonko bwa muntu.”

Uyu Muyobozi yanasabye abaturage bo muri uyu Mudugudu, kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo harindwe icyahungabanya ubuzima bw’umunyarwanda n’umuturarwanda.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara inzoga z’inkorano zihimbwa amazina atandukanye.

Abaturage bahuriza ku kuba abanywa izi nzoga usibye guhungabanya ituze rya bagenzi babo n’abo ubwabo zibagiraho ingaruka z’ubuzima.

Izi nzoga zengwa mu matafari, isabune n’imisemburo ikaze inabyimbisha amatama

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI