Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

DJ Crew yahurije hamwe abahanzi b’i Nyagatare baririmba ububi bwa ruswa- VIDEO

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Ntirenganya Adrien wamenyekanye nka DJ Crew yaririmbye ububi bwa ruswa mu ndirimbo ye nshya yahurijemo abahanzi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

DJ Crew asanzwe ari umunyamakuru wa Flash Radio/TV mu Karere ka Nyagatare

Ni indirimbo yari imaze igihe itunganywa, ikorwa ryayo riri mubyateje impari hagati ya DJ Crew na Producer Bob wigize gushinjwa ubwambuzi bw’ibihumbi 100 Frw yari yarahawe ngo ayinononsore.

Kuri ayo mahari, DJ Crew muri Nyakanga 2021 yatangarije UMUSEKE ko yiteguye gutanga ikirego muri RIB arega ubwambuzi Bob Pro.

Icyo gihe byarangiye Bob Pro atayikoze isorezwa muri Studio yitwa Odd Music i Nyagatare.

Ni indirimbo uyu muhanzi yari yateguye ngo izasohoke ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa muri 2021.

DJ Crew ati  ” Ni indirimbo mu ndirimbo zanjye zose yanduhije cyane, nimba ari iyo kurwanya ruswa sinzi impamvu.”

Avuka ko usibye rwaserera n’ubuhemu mw’ikorwa ry’amajwi yayo, uwafashe amashusho nawe yakoze ibyo DJ Crew yise ubuhemu, uwafashe amashusho ya mbere siwe wayisoje kuko yanze kuyamuha yuzuye.

Ati “Naramuhamagaraga nkitabwa n’abakobwa yasinze, byabaye ngombwa ko niyambaza undi mu Director maze turayisoza.”

DJ Crew avuga ko gukora indirimbo yo kurwanya ruswa bigamije, kuyihashya no kwerekana umusanzu w’umuhanzi mu kwamagana ruswa kuko idindiza ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko yagerageje guhuza abahanzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare kugira ngo ijwi ryabo rigere kure mu kurwanya ruswa mu nzego zose.

Muri iyi ndirimbo basaba abantu kureka gutanga no kwakira ruswa no kuyamagana haba mu bigo bya Leta, ibyigenga, mu mashuri n’ahandi hose.

By’umwihariko bitsa kuri ruswa y’igitsina bakavuga ko inzego bireba zikwiriye kuyihashya mku bubi na bwiza.

Abahanzi barimo abitwa Lea, Nkuba, Dr Real Lion, Mugisha Elisa, Key Sol, Edd Prince na Snny Obed nibo DJ Crew yifashshije muri iyi ndirimbo.

Reba amashusho y’indirimbo Ruswa ya Dj Crew n’abandi bahanzi yifashishije

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI