Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Cameroon: Ross Kempo yagarutse mu muziki nyuma y’igihe nta ndirimbo asohora

Umuraperi Ross Kempo yashyize hanze indirimbo yise “Akana Karengana” ivuga ku buzima bushaririye bw’umwana w’umuhungu wabyawe n’umugabo wahuye na nyina wakoraga umwuga wo kwicuruza, ni indirimbo yibanda ku ngorane ziri mu mikurire y’uwo mwana wabaye imfubyi kuva ku myaka itanu.

Niyonzima Christian uzwi nka Ross Kempo yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’iminsi acecetse.

Niyonzima Christian wamenyekanye nka Ross Kempo mu muziki ni umwe mu baraperi bamamaye cyane mu myaka ya 2013.

Ross Kempo ni umwe mu baraperi beza bakunzwe mu ndirimbo nka Nduwa G City, Nzapfa Nzakira, Contract, Irengagize n’izindi zakunzwe mu Karere ka Rubavu aho uyu musore akomoka.

Uyu muraperi kuri ubu utuye i Younde muri Cameroon, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwaka wa 2022 yiteguye gushyira hanze ibikorwa byinshi bigamije kuzamura umuziki we no kugaragaza idarapo ry’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Yagize ati “Ni umwaka wo gushyira mu ibintu mu bikorwa kuko imyaka yahise yabereye amasomo abantu benshi, Nanone umuziki ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza biri ku rwego rujyanye n’igihe tugezemo kugira ngo ubutumwa buri mu ndirimbo bujye bwumvikana.”

Ku ikubitiro avuga ko indirimbo “Akana Karengana” yayishyize hanze mu rwego rwo kugira ngo abayumva bahindurwe n’ubutumwa burimo.

Yagize ati “Ni inkuru ishingiye k’ukuri k’ubuzima bwa benshi muri sosiyete nyarwanda ndetse n’ahandi hirya no hino ku isi.”

Iyi ndirimbo ikorwa ryayo ryatangijwe na Ross Kempo ubwe ariko irangizwa na Producer witwa J Prolific wo mu gihugu cya Cameroon.

Ross Kempo ni nawe watunganyije amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Yaounde.

Ross Kempo wakunze kwiyita Serious Machine n’umufasha we,mu Ukwakira 2019 nibwo bimukiye muri Cameroon.

Reba amashusho y’indirimbo Akana Karengana ya Ross Kempo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI