Igisirikare cya Senegal cyatangaje ko babiri mu ngabo zacyo bishwe abanda 9 baburirwa irengere nyuma y’imirwano yabereye muri Gambia.

Ingabo za Senegal zimaze imyaka 5 muri Gambia mu bikorwa byo kugarura amahoro
Gambia ni igihugu kizengurutswe na Senegal.
Ingabo za Senegal ziriyo mu butumwa bwo kugarurayo amahoro bw’ingabo z’ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba zoherejweyo mu myaka 5 ishize.
Ubuyobozi bw’ingabo muri Senegal buvuga ko umutwe w’inyeshyamba zishaka ubwigenge bw’Amajyepfo ya Senegal zashyamiranye n’abo basirikare.
Ziriya nyeshyamba zivugwaho ubucuruzi butemewe bw’imbaho zishe abasirikare 2 ba Senegal ndetse birakekwa ko zatwaye bunyago abanda 9 baburiwe irengero.
Ingabo za Senegal zivuga ko umwe mu nyeshyamba na we yahasize ubuzima.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW
