Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umubyeyi wa Yves Mutabazi yageneye ubutumwa abamubaye hafi umwana we yabuze

Umubyeyi w’umukinnyi Yves Mutabazi wari umaze iminsi yaraburiwe irengero, yagaragaje ko yishimiye kuba umuhungu we yabonetse ari muzima, ashimira Imana n’abandi babigizemo uruhare.

Mutabazi ni umwe mu bigaragaje mu mikino Nyafurika ya Volleyball umwaka ushize

Inkuru y’ibura ry’Umukinnyi Yves Mutabazi usanzwe akinira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari imaze iminsi igarukwaho cyane kubera uburyo uyu musore afasha ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

Umubyeyi wa Yves Mutabazi witwa Amina Grace yagaragaje ko yishimiye inkuru nziza yo kuboneka mu ruhame k’umwana we, aboneraho no gushima inzego n’abantu babigizemo uruhare.

Mu butumwa yanditse, Amina Grace yagize ati “Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.”

Arongera ati “Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.”

Yves Mutabazi uri mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball mu Rwanda akaba yarakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, yigeze gutangaza ko ahagaritse ibyo gukina uyu mukino ngo kuko iyerekwa ryabimubujije, gusa nyuma aza gusubiramo ndetse akomeza no kwitwara neza.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo yagarutsweho cyane aho Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yashyize imbaraga zose zishoboka mu gushakisha uyu Munyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 nibwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko uyu musore yabonetse kandi ari muzima gusa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikaba yatangaje ko amakuru arambuye kuri we azayitangariza ubwe.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Siporo mu Rwanda bishimiye iyi nkuru y’iboneka ry’uyu musore.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mutabazi-wabuze-mu-ruhame-yongeye-kuboneka-i-abu-dhabi.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI